Umusore w’imyaka 16 yashyingiranywe n’umukecuru w’imyaka 71, bombi ni abakene (AMAFOTO)
Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017
Umwana w’umusore witwa Selamat Riayad ufite imyaka 16 yashyingiranywe n’umukunzi we w’umukecuru w’imyaka 71 bari bamaranye igihe bakundana,aba bombi bakaba bakomoka mu gihugu cya Indonesia , ndetse bakaba bari baranatangaje ko imiryango yabo nibananiriza ubukwe baziyahura none byarangiye bubaye.
Igitangaje ni uko ubukwe bwabo bombi budashingiye ku mitungo umwe akurikiye ku wundi, ahubwo bombi ni abakene .
Hanyuma amafoto y’ubukwe bwabo akaba yatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga muri (...)
Umwana w’umusore witwa Selamat Riayad ufite imyaka 16 yashyingiranywe n’umukunzi we w’umukecuru w’imyaka 71 bari bamaranye igihe bakundana,aba bombi bakaba bakomoka mu gihugu cya Indonesia , ndetse bakaba bari baranatangaje ko imiryango yabo nibananiriza ubukwe baziyahura none byarangiye bubaye.
Igitangaje ni uko ubukwe bwabo bombi budashingiye ku mitungo umwe akurikiye ku wundi, ahubwo bombi ni abakene .
Hanyuma amafoto y’ubukwe bwabo akaba yatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga muri Indonesia aho abantu batangaza ko ari ibinyoma ariko bikaza kwemezwa n’umwe mu bahagarariye umuryango wa Selamat Riayad w’imyaka 16 y’amavuko .
Akomeza avuga ko impamvu batariguhagarika ubukwe bwabo ari uko baribatangaje ko nibagerageza kubuhagarika baziyahura bombi.
Ibitekerezo
ibi nibyo Nyagasani atazihanganira
Uyu musore ntasanzwe.Urukundo turi aha!!!
Ikimbabaje nuyu mukecuru kuko ntagihe afite cyo kubaho kuko yakoze amahano uwo nu mwuzukuruza sumugabo nzaba mbarirwa
NDUMIWE
isi yashaje
Hhhhhhh!! nababwira iki? bazabyare baheke huhuhhhhh
bara beranye kbs!!!!!!! gusa isi igeze aharindimuka nukuri
Umva nukuri isi irashaje nonec kondeba ibimenyetso nwaretse tukihana koko