skol
fortebet

Umusore w’Umugande yatunguye umukunzi we akodesha indege ubwo yateraga ivi amusaba ko yazamubera umugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore wo muri Uganda witwa Mark Muyinda Mpanga, utuye muri USA muri Leta ya Las Vegas yakoze agashya, yakodesheje indege ku munsi yashakaga gutereraho ivi ngo asabe umukunzi we ko yazamubera umugore, yirirwa ibatembereza Las Vegas.

Sponsored Ad

Uyu musore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga,yafashe umwanzuro wo gukodeshereza ka ka kajugujugu umukunzi we kugira ngo birirwe bagatemberamo hanyuma aze kubona uburyo amutungura amwambika impeta.

Mu kwezi gushize nibwo uyu musore yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibirori by’akataraboneka yakoze kuri uyu munsi we w’amateka, ubwo yakodesheje indege ajyana uyu mukobwa hejuru y’inyubako ndende ahaparika iyi ndege arangije atera ivi asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore.

Uyu musore yahenze izuba rirenze ikirere gikeye ahita akubita ivi hasi asaba uyu mukunzi we Cynthia Mpanga ko yazamubera umugore mu birori byaciye ibintu, amaze kumwemerera basangira ka Champagne.


Ibitekerezo

  • Urukundo ni impano Imana yaduhaye.Ikibazo nuko benshi bishimisha gusa,bakibagirwa Imana.Bakibera mu byisi gusa,wababwiriza ibyereye bible n’Imana,bakagukuba na zero.Nyamara tuba tubereka "inzira ijyana ku buzima bw’iteka".Imana ifite byinshi idusaba.Urugero,uretse kwirinda ibyaha,idusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bwayo" nkuko dusoma muli Matayo 6:33.Nanone,Imana itubuza kwibera mu byisi gusa.Abameze batyo,izabima ubuzima bw’iteka muli Paradizo nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Tujye dushaka Imana cyane,aho guheranwa no gushaka ibintu bidushimisha gusa.Tujye twitura Imana yabiduhaye,twirinde kuyibabaza twibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa