skol
fortebet

Umusore w’umuherwe ubana n’abakobwa batagira umubare n’indege zihenze cyane yaciye ibintu kubera ubuzima abayeho [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Bobby Misner usanzwe ari uw’umuherwe witwa Tom Misner, washinze SAE Institute music school mu gihugu cyo muri Australia,aba mu buzima buhenze burimo gutunga imodoka zihenze, kubana n’abakobwa benshi beza n’indege nyinshi zitandukanye.

Sponsored Ad

Bobby yavuze ko yamenye neza ko se atunze amamiliyari ubwo yari afite imyaka 15,atangira kuyasesagura ayashora mu bakobwa,mu modoka zihenze,private jets,mu mato meza ndetse no kwiga mu bigo bihenze.

Uyu musore akunze kwifotoza ari kwimenaho inzoga,ari kumwe n’abakobwa beza cyane ndetse atwaye amamodoka ahenze cyane.

Mu mwaka wa 2010 nibwo Tom yagurishije SAE Group miliyoni 300 z’amadolari,umuryango wose wimukira mu Burayi aho uyu musore yageze arya ubuzima karahava.

Mu kiganiro yahaye urubuga rumwe rwa You Tube,Bobby yavuze ko ubuzima bwe bumeze nka filimi,we akaba mukinnyi wayo mukuru ariyo mpamvu agaragara buri gihe ari kuryoshya kugira ngo iyi filimi iryohe.

Uyu musore yatangaje ko nubwo yakuriye mu muryango ukize adakunda guteta cyane ahubwo akora cyane kugira ngo nawe azabashe kwigeza kuri byinshi atisunze imari ya se.






Ibitekerezo

  • yabikora atabikora urupfu ruramutegereje kandi namara gupfa ibyoyakoze ibyoyanyuzemo byose bizaba arubusa isi nimbi

    Muli 1 Timote 6:10,havuga ko UBUKIRE butera ibibazo.Usanga abakire benshi iferi ya mbere iba mu bagore n’abakobwa.Ariko aho kugira ibyishimo,bibatera ibibazo.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

    Abanu muranyica kbs nonese wakanga gukora cyane nokurya ubuzima ngo nukubera urupfu ubukire ntago buzana ibibazo ibyo nukubashuka kandi siwakanga gukora ngo nuko ibinu uzabisiga ubwo nubujije bwinshi nonese arubukire nubukene Niki kizana ibibazo kurusha ikindi# God save our mind of african’s#

    Abanu muranyica kbs nonese wakanga gukora cyane nokurya ubuzima ngo nukubera urupfu ubukire ntago buzana ibibazo ibyo nukubashuka kandi siwakanga gukora ngo nuko ibinu uzabisiga ubwo nubujije bwinshi nonese arubukire nubukene Niki kizana ibibazo kurusha ikindi# God save our mind of african’s#

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa