skol
fortebet

Umusore w’umunyarwanda yasenze isengesho ririmo 666 umubare w’ikimenyetso cyo kwa Satani maze aruka imisumari n’imfunguzo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Niyitunga Saïdi yatunguye abantu mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yagaragaraga mu ruhame aruka imisumari n’ urufunguzo, akasenga isengesho ririmo 666, umubare bivugwa ko ari ikimenyetso cya Satani.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 30 bahimba ‘Blacknumberone’ yavuze ko ari umumajisiye akaba n’ umuhanzi w’ indirimbo.

Uretse kumira umwambi waka akaruka imisumali, uyu mugabo yanahekenye urwembe aruka urufunguzo, ndetse anadoda umunwa we akoreshe ibikwasi ntiyava amaraso.

Saïdi yahishuye ko abamajisiye bakoreshwa n’ imbaraga saa satani biturutse ku isengesho yasenze hakumvikanamo amagambo arimo umubarere 666 bikunze kuvugwa ko ari ikimenyetso cya satani.

Abajijwe aho imisumari irenga 5 yarutse yaturutse ati “Uriya mwambi hari amagambo mbanza kuvuga cyangwa se iyo nkubise ku nda, kubera maji ni ibitangaza nyine sinomena ibanga. Ni ibanga rikaze bisaba kuza ukiga. Icyo navuga kuri maji , ni ibitangaza byagenewe gutangaza abantu kugira ngo bave mu bwigunge.”

Mbere yo guhekenya urwembe yasenze isengesho agira ati “Njyewe mbanza isengesho kugira ngo ya mikino yose ibe kandi ntingireho ikibazo. ‘Papa seigneur, Papa seigneur pour c’ est secret 666, par second Jerusalem. Wembe nakumize usinimize, nakukata usinikate, nikutapika nitapike funguo’”

Tugenekeje mu Kinyarwanda yarasenze ati “Data uhoraho, Data uhoraho, ku bw’ iri banga 666, Yeruzalemu ya Kabiri. Rwembe kumire ntumire, gukate ntunkate, ninkuruka nduke urufunguzo”.

Uyu mugabo yabwiye isooko tv ko amaze guhekenya inzembe nyinshi kandi ko atajya arwara habe na maraliya.

Saïdi yavuze ko impamvu imisumari cyangwa urwembe bitamukomeretsa ari uko aba yarabanje kubyitoza kandi mbere yo kubyereka abantu akabanza gusenga amagambo abanza kuvuga.

Ibitekerezo

  • Ibintu nk’ibi,bisobanurwa na Bible.Bible yerekana ko bene ibi ari Spiritism.Bakoresha imbaraga z’Abadayimoni (force occulte).Mwibuke ko igihe Mose yakoraga ibitangaza imbere ya Farawo,abapfumu be nabo barabikoraga,bafashijwe n’Abadayimoni.Niyo mpamvu Bible itubuza gukora Ubumaji cyangwa kujya kuraguza.Kuberako uba ugiye gukorana n’Abadayimoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa