skol
fortebet

Umusore wari ugiye gushyingurwa yazutse bitera benshi m mu bagize umuryango we ihungabana

Yanditswe: Sunday 07, Jul 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Mohammad Furqan w’imyaka 20 yatumye benshi bakwira imishwaro kubera ukuntu yazutse bagiye kumushyingura bituma bamwe bagwa igihumure,abandi bakwira imishwaro bamwita umuzimu.

Sponsored Ad

Furqan wajyanwe mu bitaro byigenga kuwa 21 Kamena 2019,nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka,yatunguye benshi mu muryango n’inshuti barimo kurira cyane,ubwo yazukaga benshi bakikanga cyane.

Furqan uvuka mu mujyi waLucknow, uherereye mu majyaruguru y’Ubuhindi muri leta ya Uttar Pradesh,yataye ubwenge nyuma yo kugongwa n’imodoka bituma ajyanwa mu bitaro byigenga bitavuzwe mu nkuru yakozwe n’ibinyamakuru byo mu buhindi.

Ibi bitaro byasabye umuryango w’uyu musore kwishyura akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari kugira ngo avurwe,uvuga ko utayabona.

Abaganga bo muri ibi bitaro barateranye hanyuma batangaza ko uyu musore yapfuye,uyu muryango we ukubita hirya no hino ushaka uko wamushyingura kandi yari akiri muzima.

Umuryango wose warateranye bagura isanduku ndetse bakora imihango yibanze ikorwa iyo bagiye gushyingura umuntu,gusa batungurwa no kubona umusore akangutse bamwe bata ubwenge,abandi barahunga.

Umuvandimwe mukuru wa Furqan,witwa Mohammad Irfan yagize ati “Biratangaje cyane.Twarimo twitegura gushyingura,umwe muri twe abona isanduku iri kunyeganyega.Twahise dufata Furqan tumujyana ku bitaro bya Ram Manohar Lohia,abaganga batubwira ko ari muzima ndetse bahita bamuha ubufasha bwibanze.”

Furqan araremye cyane ndetse ngo aracyari muri koma gusa ngo bimwe mu bice bye by’umubiri biracyakora neza.

Iyi nkuru yasakaye hose ku isi,yatumye benshi bikoma abaganga bo mu Buhindi barimo cyane aba bavuze ko uyu musore yapfuye kandi ari muzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa