skol
fortebet

Umusore wari umaze gusezerana yarohoye umwana mu ruzi

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Umusore w’ umunya Canada warimo yifotozanya n’ umugeni we bari bamaze gusezerana yarohoye umwana muto wari warohamye mu ruzi.
Clayton na Brittany Cook n’ umugeni we barimo bifotoreza ku kiraro cya Cambridge, Ontario, abona umwana warohamye mu ruzi mu atangiye kumira nkeri. Cook yahise asimbukira mu mazi atitaye ku myenda y’ ubukwe yari yambaye aramurohora.
Uwarimo afotora ubwo buke yarakomeje afotora icyo gikorwa cyo kurohora uyu mwana utatangajwe amazima, ayo mafoto arasakazwa.
Uyu musore (...)

Uyu musore yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko ubwo barimo bifotoza bavuye gusezerana aba batandukanye babakurikiye aho bagiye kwifotoreza.

Ati “Abo bana bari bakomeje kugenda badukurikira, batangiye gufotora abo bana bari bahangaze ku rubaho iruhande rw’ uruzi. Ngiye kubonambona umwana arimo kurwana n’ amazi mpita nsimbukira mu mazi”

Umugeni wa Cook yatangaje ko atamenye igihe uyu musore yasimbukiye mu mazi.

Umugore wa Cook yavuze ko ubwitange bw’ umugabo n’ uburyo afata icyemezo yihuse ari bimwe mu byo yamukundiye.

Uwo mwana nyuma yo kurohorwa ngo yagaragaraga nk’ ufite ubwoba ariko ngo nta kibazo yari afite. Mukuru we yahise amufata akaboko barataha.

Ibitekerezo

  • God bless you.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa