skol
fortebet

Umusore wari wasinze yashatse kwifata selfie ahagaze hejuru y’imanga ndende arahanuka arapfa

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Ramjan Kagji w’imyaka 20 ukomoka mu Buhinde yanyoye inzoga nyinshi zituma ashaka kwiforeza ku manga ndende arahanuka yikubita hasi arangirika cyane bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Uyu musore wari kumwe n’umuvandimwe we, yabujijwe na bagenzi be bari kumwe kwegera kuri iyi manga ariko we arabyanga ahitamo kumanuka ajya hasi kugira ngo yifate selfie ahagaze hafi y’isumo rirerire rya Gokak waterfall rizwi cyane mu ntara ya Karnataka mu Buhindi,niko guhanuka yikubita hasi arapfa.

Benshi mu Bahindi babajwe n’urupfu rw’uyu musore wazize inzoga cyane ko mbere y’uko yiyemeza kumanuka kuri iyi manga yabanje kunywa inzoga nyinshi ziramukoba.

Bagenzi be bari kumwe bavuze ko uyu musore bamubujije kenshi kujya kuri iyi manga iteye ubwoba ariko we ababwira ko yaciye muri byinshi bikomeye,niko kwiyahura kuri iyi manga.

Iyi manga iri kumwe n’isumo rya Gokak,irazwi cyane kuko ikomeje gupfiraho abantu benshi kubera gushaka kwifata ama selfie ndetse Abahindi benshi ubuzima bwananiye bakunze kuhiyahurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa