skol
fortebet

Umusore wasabye umwanditsi ukomeye Wole Soyinka kumuvira mu mwanya mu ndege yatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

Abanya Nigeria benshi bacitse ururondogoro kubera umusore ukiri muto wasanze umwanditsi Wole Soyinka wanatsindiye igikombe cya Nobel mu buvanganzo (Literature) yicaye mu mwanya we wo ku idirishya mu ndege akamuhagurutsa.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’uwitwa Tonye Cole wakwirakwije iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga ikaba kimomo,uyu musore ukina Baseball wari wambaye ingofero ipfutse amaso n’agapira ka T-shirt kagaragaza ibituza na tattoos ze, yaje mu ndege ku munsi w’ejo, asanga Wole Soyinka ufite imyaka 80 yicaye mu mwanya yari yishyuye amusaba kuwuvamo undi arabyemera.

Wole Soyinka yari amaze iminota mike yicaye muri uyu mwanya ari gusoma ikinyamakuru,ubwo uyu musore uzwi nka Bobo Fine yinjiraga muri iyi ndege asanga yicaye mu mwanya we amusaba kuwuvamo vuba.

Abari mu ndege ndetse n’abashinzwe kwakira abagenzi basabye uyu musore kwihangana agafata undi mwanya arabyanga, birangira Wole Soyinka awuhagurutsemo yicara ku ruhande.

Iki gikorwa cy’uyu musore cyababaje cyane abantu bajya ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter batuka uyu musore bamubwira ko yagombaga kugira ikinyabupfura akubaha uyu musaza w’icyogerehose mu buvanganzo.





Tonye wifotozanyije na Wole Soyinka,yatangaje ukuntu umusore yaje kumwimura mu mwanya mu ndege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa