skol
fortebet

Umusore wifotoje yicaye hejuru y’ingona ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunya Denmark witwa Niels Jensen ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho yashyize hanze yicaye hejuru y’ingona ubwo yari yatembereye mu gihugu cya Australia.

Sponsored Ad

Uyu mukerarugendo yakoze agashya ubwo yicaraga ku mugongo w’ingona kandi izwiho kuba ari inyamaswa ikaze ndetse iteye ubwoba.

Benshi mu bita ku nyamaswa bababajwe n’iki gikorwa cy’uyu mugabo aho bavuze ko ibyo yakoze ari ugusuzugura inyamaswa.

Muri aya mashusho Niels yashyize kuri Instagram,yagaragaye ari guha ibyo kurya iyi ngona maze ikiri kurya ahita ayurira ku mugongo ayicaraho iraytuza ntiyagira icyo imutwara.

Niels wize ibijyanye n’inyamaswa yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire y’iki gikoko kuko ari ubwa mbere yari akibonye.

Yagize ati “Nkimara kubona ibyo ingona ikora,nabonye ko atari inyamaswa y’inkazi nkuko nayitekerezaga.Nubwo izi ngona twasuye zimenyereye abantu,biteye ubwoba kwicara ku mugongo wayo kuko ubu uzi ko yakwica mu masegonda make.”

Uyu musore w’imyaka 22 yise iyi ngona “Danish Crocodile Dundee”,aho yavuze ko ibyo kuyicaraho yabibonanye inshuti ze nawe ahitamo kuzigana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa