skol
fortebet

Umusore witwa Ndege wari uzwiho udushya dutangaje turimo guhekenya urwembe agacira ifu ,kumira itabi rikagaruka ryaka yakiriye agakiza[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Ndege waruzwiho udushya dutangaje turimo guhekenya urwembe agacira ifu ,kumira itabi rikagaruka ryaka yakiriye agakiza kuri ubu agiye gutangira kubwiriza ubutumwa bw’Imana.

Sponsored Ad

Umusore uzwi ku izina rya Ndege ni umwe mu basore bazwi mu duce tudandukanye two mu mujyi wa Kigali aho azwiho gukora udukoryo dutandukanye turimo imyitozo ngorora mubiri ndetse no kwigana bimwe mu bisimbi bitandukanye ,aho ashobora gukanja urwembe akarucira rwabaye ifu ndetse n’ibindi. Kuri ubu ntagikora kano kazi kuko ubu yamaze kwakira agakiza.

Mbere yo gukora buno bufindo yabanzaga kwivuga agira ati” Nitwa Karemera Gacinyundo umwana w’urupfu Mu gihe benshi bakeka ko ibyo akora abikoreshwa n’amadayimoni, avuga ko atari yo ahubwo ko ibyo akora ari ibyo yize aho yita kwa Carlos mu mujyi wa Kigali.

Ati “ubundi njyewe ntabwo ari amadayimoni, ubundi Imana ijya kunshyira ku Isi, yararebye iti ‘Mwana wanjye, aho kugirango uzibe, nguhaye ubumenyi bwo kugirango umenye siporo’, ni impano Imana iba yaranyihereye”.

Uyu musore ukunze kuba ari muri Gare ya Nyabugogo, akora ibintu benshi bafata nk’ibidasanzwe ku kiremwamuntu, akora amasiporo akavuga ko yihinduye nk’urupfu, ko yihinduye akanyamasyo, atamira itabi ryaka yarangiza akanywa inzoga, nyuma akaza kurigarura ricyaka kuri ubu ntakibikora kuko ubu yamaze kwakira agakiza aho asaba abantu kutazongera kumwita Ndege ahubwo ko ubu yitwa Nsengiyumva Edrissa.

Umuvugabutumwa witwa Niyomugabo Jean damascene uzwi nka Paster Jean usengera muri Pentecote Internation ku Kimisagara nyuma yo kuva mu itorero rya Zion Temple niwe wamukuye aho uyu musore yakoreraga Nyabugogo niko kumuhanurira ibyo Imana yamutumyeho niko kwakira agakiza yemera kuva mu mirimo yakoraga.

Pasiteri Jean avuga ko ari Imana yabikoze ati” Si njye wabikoze ahubwo ni Imana yamuntumyeho.”

Uko Ndege yamuvanye mubye:

Yamusanze Nyabugogo aho yakoreraga ubufindo bwe aho yari imbere y’umugore yifoye nk’intare bitera ubwoba umugore ariruka Pastor Jean niko kumwegera amubwira ko Imana imweretse ko akorana n’amadayimoni ndetse amusaba ko yakora ibyo akora ariko abinyujije mu mwuka wera… ngo uko yamwegeraga byatumye Ndege amubona akagira umushyitsi niko kumufata aramusengera nyuma abona arahindutse abantu bose bari Nyabugogo batangira kwibaza uburyo Ndege yakiriye agakiza […] Nyuma yo kumusengera Ndege yahise amusaba Bibiliya maze Pastor Jean niko gukora mu mufuka w’inyuma arayimuha Ndege niko kumushimira.

Ndege uko yasobanuye uko yakiriye gakiza:

Yansanze ndi Nyabugogo sinari namubonye nyuma yuko mvuye I Remera maze kunywa amacupa 4 y’urwagwa ariko yaransengeye mpita numva nakiriye agakiza ndetse numva nguwe neza mu mutima […]kubwanjye numvishe mpuye n’umuntu w’igitangaza mu buzima bwanjye.

Nyuma yuko Ndege bamusengeye yiyumvishe gute?

Mbere yuko ansengera nagendaga numva nsa nuwikoreye toni y’ibiro gusa nyuma yo kunsengera ndi ku mavi nahise numva nduhutse ndetse nahise mfata umwanzuro wo kutazongera kwishora muri kano kazi kuko nagakoreshwaga n’imyuka mibi ubu nzajya ntungwa n’ijambo ry’Imana.

Ese nihe yashyiraga amafaranga yakoreraga muri kano kazi ko kwerekana ubufindo?

Yavuze ko ayo yabonaga byaterwaga n’imikino abantu bashakaga ko abakorera irimo nko kwihindura akanyamasyo ,kumira itabi rikagaruka ryaka ndetse n’ibindi avuga ko aya mafaranga yayafataga akajya kuyanywamo inzoga rimwe ugasanga aguriye abasinzi asanze mu kabari bityo amafaranga ye yose akagenda muri ubwo buryo.

Nsengiyumva Edrissa w’imyaka 37 y’amavuko avuga ko avuka Mount Kigali ndetse kuva ubwo yamaze guhindura izina ndetse asaba abantu ko batazongera kumwita Ndege ndetse avuga ko umutima we yaweguriye Imana ko agiye kwamamaza ijambo ry’Imana.

Ibitekerezo

  • Nta muntu numwe unanira Imana mu gihe Imana ishaka ikora ibirenze into dutekereza kandi ikoresha abantu igakora ibidutangaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa