skol
fortebet

Umusore wo muri Uganda yakodeshereje indege umukunzi we ku munsi yari yapanze guterera ivi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

Umusore wo muri Uganda witwa Mark Muyinda Mpanga, utuye muri USA muri Leta ya Las Vegas yakoze agashya akodesha indege ku munsi yashakaga gutereraho ivi ngo asabe umukunzi we ko yazamubera umugore, yirirwa ibatembereza Las Vegas.

Sponsored Ad

Uyu musore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga,yafashe umwanzuro wo gukodeshereza ka ka kajugujugu umukunzi we kugira ngo birirwe bagatemberamo hanyuma aze kubona uburyo amutungura amwambika impeta.

Mu kwezi gushize nibwo uyu musore yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibirori by’akataraboneka yakoze kuri uyu munsi we w’amateka,ubwo yajyanaga uyu mukobwa hejuru y’inyubako ndende ahaparika iyi ndege arangije atera ivi asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore.

Uyu musore yahenze izuba rirenze ikirere gikeye ahita akubita ivi hasi asaba uyu mukunzi we Cynthia Mpanga ko yazamubera umugore mu birori byasiye ibintu,amaze kumwemerera basangira ka Champagne.




Ibitekerezo

  • Uyu musore nikigoryi.Biragaragara ko atari yamenya ubuzima icyaricyo usibyeko ashobora nokuba yarigwijeho umutungo mu buryo bwakemangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa