skol
fortebet

Umusore yabazwe igitsina bimuviramo uburemba nyuma yo kunywa Viagra akamara ukwezi gifite umurego ukabije [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Nat Thind w’imyaka 26 yahuye n’uruva gusenya ubwo yafataga umuti ufasha igitsina gufata umurego witwa Viagra,bituma amara ukwezi kose igitsina cye gifite umurego ukabije ndetse kimubabaza cyane aho byabaye ngombwa ko abaganga bagikata.

Sponsored Ad

Uyu musore wamaze ukwezi kose igitsina cye gifite umurego ukabije kubera Viagra yanyoye kugira ngo agire uko yigenza mu gutera akabariro,yabwiwe n’abaganga ko bagomba kugica kugira ngo yongere ahumeke cyane ko yari afite uburibwe budasanzwe.

Nat Thind yavuze ko yari asanzwe akoresha Viagra cyane ndetse ntibimugireho ingaruka ariko mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka,yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kunywa uyu muti,igitsina cye gifata umurego ukabije mu gihe kingana n’ukwezi kose biba ngombwa ko ajya kwa muganga.

Thind ukomoka ahitwa Hampshire mu Bwongereza,yabwiye abantu ko abaganga bakoze iyo bwabaga bamuha imiti bashaka ko iki gitsina cye gitakaza umurego ariko ngo iminsi 3 yashize nta gihindutse.

Abaganga bafashe umwanzuro wo kumubaga bagakata imitsi y’iki gitsina kugira ngo kigabanye uyu murego wari umeze nabi.

Igitsina cya Thind cyarabazwe gitakaza umurego ariko yabwiye abantu ko aba baganga batari bazi ibyo bakora kuko nyuma yo kubagwa yahise aba ikiremba.

Ubwo Thind yandikaga ku rubuga rwa GoFundMe ari gusaba inkunga yo kwivuza,yavuze ko ubu igitsina cye ari umutako kidashobora guhaguruka no kumuha akabyizi.

Yagize ati “Ubwo bageragezaga kumvura,baciye umutsi bitera ibibazo bikomeye.Uku kubagwa kwangizeho ingaruka zikomeye kuko igitsina cyanjye cyarangiritse,nticyashobora gufata umurego cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina.Mporana uburibwe mu gitsina.

Kuba warashoboraga gutera akabariro ariko ubu ukaba ntacyo wakwimarira birababaza cyane kandi byangiza umubano w’abantu.Birangoye cyane kuba muri ubu buzima bw’umwijima,buntera isoni cyane.”

Bwana Thind yafashe uyu muti kuwa 17 Kamena 2019nkuko yabigenzaga mbere ariko bimubyarira akaga.Ikinyamakuru Daily Star nticyavuze niba uyu mugabo yararushinze cyangwa akiri ingaragu.

Umuti wa Viagra Connect ucuruzwa n’uruganda rwa Pfizer,usanzwe uhabwa abagabo bafite ikibazo cy’uko igitsina cyabo kidafata umurego gusa umwe mu bayicuruza yavuze ko umugabo umwe mu bagabo 1000 bayikoresha akunda guhura n’ikibazo cyo kumara igihe kirekire igitsina cye gifite umurego ukabije.



Thind yanyoye Viagra none byamuviriyemo uburemba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa