skol
fortebet

Umusore yabenzwe n’umukunzi we kubera telefoni ye yamutengushye igacuranga filimi y’urukozasoni bari mu bukwe

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

Umusore yavuze ukuntu yatengushywe bikomeye na telefoni ye yacuranze filimi y’urukozasoni mu bukwe yari yajyanyemo n’umukunzi we,bituma umubano wabo uzamo agatotsi.

Sponsored Ad

Uyu musore utivuze amazina yabwiye ikinyamakuru Reddit ko yatumiwe n’umukunzi we mu bukwe bwa mukuru we bagezeyo telefoni ye iramusebya ikina filimi y’urukozasoni abantu bose bategereje umuziki,birangira uyu mukunzi we amusabye ko bahagarika umubano wabo.

Yagize ati “Ku cyumweru gishize nibwo njye n’umukunzi wanjye twajyanye mu bukwe bwa mukuru we.Nagombaga kubacurangira umuziki ariko ibyambayeho n’agahomamunwa.Kubera ko imiziki twari gukoresha yari kuri telefoni yanjye,nari nibagiwe gufunda Bluetooth ihita yihuza niya radio twari gukoresha maze filimi y’urukozasoni nari narebye nimugoroba ihita yicuranga abantu barumirwa.”

Abageni bose barasetse,ndwana no kuzimya telefoni yanjye umukunzi wanjye arambona bituma arekera aho kumvugisha.kugeza ubu ntabwo turongera kuvugana.”

Uyu musore yavuze ko yabuze aho yahera asaba uyu mukunzi we imbabazi ndetse ngo kuva mu cyumweru gishize kugeza ubu ntabwo barabasha kuvugana.


Umusore yasebejwe na telefoni ye yakinnye filimi y’urukozasoni mu Bukwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa