skol
fortebet

Umusore yafashwe ari gusambanya ihene avuga ko yabanje kubiyisaba

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Kennedy Kambani w’imyaka 21,ukomoka mu gihugu cya Malawi yafashwe ari gusambanya ihene yiregura avuga ko atayifashe ku ngufu ahubwo yabanje kuyisaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Kambani yafashwe ari gusambanya iyi hene nyuma y’aho nyirayo yamubonye akagira ngo arashaka kuyiba akajya guhamagara abaturanyi ngo bamufatire mu cyuho,bageze aho yari iziritse basanga ari kuyisambanya.

Umuvugizi wa polisi uyu musore atuyemo,Lubrino Kaitano yabwiye abanyamakuru ati “Nyiri ihene witwa Pemphero Mwakhulika yabonye uyu musore ari kumwe n’ihene ye agira ngo arashaka kuyiba ahita ajya guhamagara abantu ngo bamufatire mu cyuho,bahageze basanga ari kuyisambanya.”

Kambani yahise ajyanwa ku biro bya polisi kubera iki cyaha cyo gusambanya iri tungo,ahageze abwira polisi ko atigeze afata iyi hene ku ngufu, ahubwo yabanje kuyisaba ko batera akabariro irabimwemerera.

Icyaha cyo gusambanya amatungo gikomeje kwiyongera muri Africa kuko mu Ugushyingo umwaka ushize,umugabo witwa Reuben Mwaba ukomoka muri Zambia yafashwe ari gusambanya ihene yari hafi kubyara.

Undi mugabo witwa Feselani Mcube yafashwe ari gusambanyiriza ihene y’umuturanyi ku buriri bwe nayo yendaga kubyara.

Ibitekerezo

  • Ku bantu batabizi,burya Ubusambanyi bivuga gukoresha sex yawe ku wundi muntu cyangwa ku yindi nyamaswa bitari umugore wawe.Kimwe no gukorakora sex y’undi muntu utari umugore wawe,hamwe na Homosexuality.Murumva ko no gusambanya inyamaswa (bestiality) nabyo ari icyaha.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa