Umusore yafashwe ari gusambanya umurambo wa nyina yari amaze kwica
Yanditswe: Friday 09, Nov 2018
Umunya Nigeria w’imyaka 18 witwa Samuel Akpobome yafashwe na nyirakuru ari gusambanya umurambo wa nyina yari amaze kwica amuhuririza polisi, imuta muri yombi.
Uyu musore yanize nyina ubwo yari asinziriye nyuma yo kubisabwa n’umupfumu,wamubwiye ko agomba kumwica yarangiza akamusambanya kugira ngo bashimishe abakurambere.
Uyu mupfumu yabwiye uyu musore ko niyica nyina agasambanya umurambo we,azamuha ibihumbi 50 by’ama Naira akoreshwa muri Nigeria.
Uyu musore wakoraga mu ruganda yabwiye abanyaamakuru ko uyu mupfumu yamubwiye ko niyica nyina akamusambanya azamukura mu bukene ndetse nawe akaba umuherwe,akareka gukora mu ruganda.
Uyu mupfumu yabwiye uyu musore ko abakurambere biteguye guha ubukungu umuntu uwo ari we wese witeguye guhara umuntu akunda kubera amafaranga.
Uyu musore yagize ati “Umupfumu yansabye kwica mama nkaryamana nawe.Namwishe asinziriye,hanyuma ndamusambanya.umupfumu yabwiye kubikora narangiza ngahisha umurambo iminsi 2.
Yansabye kumuca amatwi n’intoki narangiza nkabimuha.Nashakaga kubikora mbere y’uko hagira umuntu umfata.Mama nta kibazo twari dufitanye,namwishe kubera amafaranga.Nyogokuru yamfashe ndimo gusambanya umurambo we.”
Ibitekerezo
Abapfumu bakorana n’Amadayimoni.Ikindi kandi,abantu bashaka gukira cyane,uburyo bakoresha bwose.Ikibabaje nuko n’abanyamadini benshi basigaye bakora nk’abapfumu.Nabo bakizeza abantu babasanga yuko bagiye kubirukanira Umwaku,Inyatsi,etc...Mujya mubona amafoto Pastors bagaburira inzoka nzima abayoboke babo.Ari abo banyamadini,ari abapfumu,bose bakoreshwa n’Abadayimoni.Tugomba gushishoza,tukiga neza Bible,kugirango tuvumbure abateka-mitwe.Nitwanga,bazadukoresha,turimbukane nabo ku munsi w’imperuka.Ntitugatunge Bible tutazi ibirimo.Bisaba gushaka umuntu nawe wayize,mukayigana,ikaguhindura nawe.