skol
fortebet

Umusore wagenze ibirometero bisaga 2,400 ashaka gutungura umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko yahuye n’uruva gusenya [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

Umusore w’umushinwa utavuzwe amazina,yababaje benshi hirya no hino ku isi kubera akaga gakomeye yahuye n’ako nyuma yo gukora ibirometero 2400 agiye gutungura umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko,amusanga ahoberanye n’undi musore.

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yagaragaje uyu musore wari wambaye nk’igipupe [Mascot] mu rwego rwo gutungura umukunzi we wari wagize isabukuru y’amavuko,hanyuma amusanga yibereye hamwe n’undi musore bahuje urugwiro.

Nkuko ikinyamakuru Citinewsroom cyabitangaje,uwashyize hanze aya mashusho kuri Twitter yabitangaje,uyu musore yari asanzwe akorerakure cyane y’uyu mukunzi we ariko ku munsi w’isabukuru ye arigomwa ngo aze kumutungura bishimane,mu kugera aho yagombaga kumusanga amubona yahuje urugwiro n’undi musore.

Uyu musore akimara kubona uyu mukunzi we yamatanye n’undi musore,yahise akuramo ingofero ya mascot yari yambaye areba neza uyu mukobwa n’uyu musore,ahuje amaso n’uyu mukunzi we ahita yigendera.

Uyu mukobwa byamwanze mu nda nyuma yo kubona uyu musore bakundana,niko guhita arekura uyu wari wamusohokanye yiruka ku mukunzi we ndetse amashusho yagaragaje aba bombi bahoberana nyuma.

Uwanditse iyi nkuru ntiyigeze atangaza niba uyu musore yababariye uyu mukunzi we wamurishije umubu,gusa benshi mu batanze ibitekerezo basabye uyu musore w’Umushinwa kureka uyu mukunzi we w’umushurashuzi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa