skol
fortebet

Umusore yahindutse umusazi yiruka yambaye ubusa arisha n’ibyatsi nyuma yo kutubahiriza ibyo yasabwe gukora n’umupfumu

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Uyu musore wo mu gihugu cya Nigeria, ku 19 myaka yahindutse umusazi yiruka yambaye ubusa nyuma yo kutubahiriza ibyo yasabwe n’umuvuzi gakondo w’iwabo yari yagannye amusaba kumufasha kubona amafaranga akoresheje ubutiriganya buzwi nka Yahoo Plus bukoreshwa kuri mudasobwa.
Uyu musore ngo yananiwe kuzuza inshingano yari yahawe n’umuvuzi gakondo kuko ngo yari yamusabye kurya amagi atatu akayamara atayamara agahura n’ibibazo.
Aya makuru yemezwa n’inshuti magara y’uyu musore wahindutse umusazi (...)

Sponsored Ad

Uyu musore wo mu gihugu cya Nigeria, ku 19 myaka yahindutse umusazi yiruka yambaye ubusa nyuma yo kutubahiriza ibyo yasabwe n’umuvuzi gakondo w’iwabo yari yagannye amusaba kumufasha kubona amafaranga akoresheje ubutiriganya buzwi nka Yahoo Plus bukoreshwa kuri mudasobwa.

Uyu musore ngo yananiwe kuzuza inshingano yari yahawe n’umuvuzi gakondo kuko ngo yari yamusabye kurya amagi atatu akayamara atayamara agahura n’ibibazo.

Aya makuru yemezwa n’inshuti magara y’uyu musore wahindutse umusazi nk’uko yabitangarije itangazamakuru ibinyujije kuri twitter.

Yagize ati”Niba ushaka kugira amahoro uzabibe ubwoba bwo gutinya Imana mu bana bawe.”

Yakomeje avuga uko byagendekeye mugenzi we w’imyaka 19 waje guhinduka umusazi ku buryo arisha ibyatsi bitewe no kutubahiriza ibyo yasabwe n’umuvuzi gakondo aho yari yagiye gushakira umukiro w’amafaranga.

Yagize ati” Inshuti yanjye yarampamagaye insaba ko twaza gufatanya mu masengesho yari I giyemo, yari mubyara wanjye yaje guhinduka umusazi.”

Ngo akigerayo uyu musore w’imyaka 19 yaje guhabwa amagi 3 asabwa kuyamara atayamara agahura n’ibyago.

Kuri we ngo yumvaga ari ibintu byoroshye nyamara ayo magi yarimo ikindi kintu kuko uyu musore yaje gutungurwa ananirwa kurya ariya magi maze ahinduka umusazi yiruka yambaye ubusa ndetse atangira no kurya ibyatsi ayoberwa inzira imutahana.

Nyuma abo mu muryango we baje kumubona ari kurisha ibyatsi nk’itungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa