skol
fortebet

Umusore yakubise umukunzi we amukura amenyo 3 amuhoye guhindura ifoto yo kuri Facebook

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Umusore w’umwongereza witwa Andrew McNair yakubise umukunzi we Lois Ashton imigeri n’amakofi mu maso kugeza amukuye amenyo 3 amuhoye ko yahinduye ifoto yo kuri profile ye bari kumwe agashyiraho iye bwite.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 29, Lois Ashton yavuze ko uyu mukunzi we yamwibasiriye nyuma y’aho ahinduye ifoto yo kuri Profile ye bifotoje bari kumwe akayisimbuza iye bwite.

Uyu musore yakubise uyu mukobwa amumena urwasaya ndetse amukura amenyo atatu nyuma yo guhindura iyi profile.

Uyu Lois Ashton yahinduye iyi foto bitewe n’uko nijoro yari yashwanye n’uyu muhungu bakundanaga,biramurakaza niko kumukubita bikomeye.

McNair yatawe muri yombi ndetse ahanishwa igifungo cy’amezi 36 nyuma yo kwibasira uyu mukunzi we akamukura amenyo.

Ashton yavuze ko yahinduye Profile yo kuri Facebbok mbere y’uko aryama gusa mu gitondo yatunguwe no kubona uyu mukunzi aje kumureba.Yagize ubwoba bwinshi ahamagara ubufasha butinda kumugeraho.

Yagize ati “Nirukanse ngana hanze,nkomanga ku muryango w’abaturanyi ngo baze kuntabara ariko nta n’umwe wahageze.Yankubise amakofi 3 mu maso,ankura amenyo 3 yanjye.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa