skol
fortebet

Umusore yakubise umukunzi we aramwangiza bikomeye amuhoye gushyira hanze amafoto akurura abagabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukobwa wiga muri kaminuza witwa Melissa L Gentz w’imyaka 22 yakubiswe bikomeye n’umukunzi we w’umuherwe witwa Erick Bretz w’imyaka 25 amuhoye gushyira hanze ifoto yari yaramubujije gusohora.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wakubiswe mu Ugushyingo 2018, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakubiswe n’uyu mukunzi we agakomereka bikomeye bibabaza benshi mu bari bamuteze amatwi.

Uyu mukobwa yavuze ko na nubu agifite ihungabana rikomeye yatewe no gukubitwa bikomeye n’uyu muherwe w’umukunzi we babanaga mu mujyi wa Florida muri USA.

Uyu mukobwa yabaye nyirakazihamagarira,ubwo yashyiraga hanze ifoto ikurura abagabo,yagaragazaga imiterere ye, birakaza uyu musore watinyaga ko bamumutwara niko kumukubita bikomeye,ahungira mu bwogero ndetse ahamagara polisi iza kumutabara.

Benshi mu babonye amafoto agaragaza ukuntu uyu mukobwa yakubiswe bikomeye ndetse agakomereka ku mutwe,basabye inzego zibishinzwe kumurenganura bagata muri yombi uyu musore wamukubise.

Uyu mukobwa yabwiye abanyamakuru ko gushyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye bitagombaga gutuma ahohoterwa.






Gentz yakubiswe n’umukunzi we amuhoye gushyira hanze ifoto yambaye utwenda two kogana

Ibitekerezo

  • Aha muratubeshye amafoto arashushanyije ni gute yakomeretse amaso yombi mu bihe bitandukanye? Hamwe agaragara yakomeretse ku jisho ry’iburyo ubundi mukamerekana yakomeretse ku ry’ibumoso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa