skol
fortebet

Umusore yakubise uwari umukunzi we amugira intere amuziza ko yamubenze

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Jake Bushell yakubise umukunzi we amugira intere amuziza ko yamubenze.

Sponsored Ad

Umusore witwa Jake Bushell w’imyaka 22y’amavuko yakubise umukunzi we witwa Jade Gallagher mu buryo bubabaje amuziza ko yamubenze mu buryo butunguranye.

Imirwano yaba bombi yabereye mu rugo rumwe aho base bari bahuriye ,umusore aho yibutse ko uyu mukobwa yamubenze mu kwezi kwa Ukwakira taliki ya 21 ngo umusore wagaragaye nk’uwari wafashe ibiyobyabwenge birengeje igipimo yariye iseta burenge uyu mukobwa ubwo ibirori byari bihumuje niko guhita amwadukira aramukubita.

Bamwe mu babonye uyu musore akubita uyu mukobwa babwiye UK Mirror dukesha iyi nkuru ko yakubitaga atitaye ku gice cy’umubiri aho yakubitaga mu mutwe mu maso ndetse n’ahandi hatandukaye gusa benshi bagahamya ko uyu musore yari yanweye ikiyobyabwenge cya Kokayine.

Uyu musore nyuma yo gufatwa n’abagenzi akareka guhohotera uwari umukunzi we yahise atabwa muri yombi mu gihe umukunzi we yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya kubera uburyo yararimo kuvirwa cyane mu maso ndetse no mu mutwe kubera ibikomere yatewe n’uyu musore.

Uyu mukobwa witwa Jade Gallagher akimara gutora agatege yatangaje ko nawe yakundanaga n’uyu musore gusa nyuma akaza guhagarika umubano nawe bitewe nibyo yamukoreraga bitari byiza ,gusa ngo kuva icyo gihe umusore ntiyigeze yiyakira kuko yahoraga amusaba imbabazi gusa umukobwa akinangira kongera gukundana nawe.

Ikirego cyafashe indi ntera aho kuri uyu wa wa Kabiri talik ya 20 Ugushyingo 2018 ,uyu musore yakatiwe igihano cyo gufungwa amezi 28 kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyamuhamye.

Ibitekerezo

  • Uwo mukobwa niyihangane nta kundi nyine, gusa itabi rizatikora !! Ni ugukomeza kurinda abana bacu no kwigisha byimbitse nta kundi nyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa