skol
fortebet

Umusore yarahiriye kurega ababyeyi be bamubyaye kandi ari abakene

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Umusore w’Umuhindi witwa Raphael Samuel yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko ababyeyi be,abahora ko bamubyaye kandi ari abatindi.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 27 yatangaje ko aba babyeyi be bamuhemukiye kuko bamubyaye batamuteganyirije none kuri ubu ari kugerwaho n’ ingaruka z’ubukene bwabo.

Raphael Samuel yavuze ko ubuzima bwo ku isi bugoye cyane ndetse yakabaye ataravutse ariyo mpamvu yiyemeje kujya kurega ababyeyi be bamubyaye kandi ari abakene.

Raphael yavuze ko iyo bishoboka atari kwifuza kuvukira ku isi ndetse anenga bikomeye ababyeyi be bamufashije akayizaho ariyo mpamvu yifuza kubarega bagahabwa ibihano.

Raphael Samuel yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’ababyeyi be ariko atishimira ko bamubyaye batamugishije inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa