skol
fortebet

Umusore yarashwe ku gitsina habura umunsi umwe ngo akore ubukwe

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

Umusore w’umunya Misiri witeguraga kurushinga yahuye n’ibibazo bikomeye ubwo yaraswaga ku gitsina mu gihe haburaga umunsi umwe ngo asezerana kubana akaramata n’umukunzi we.
Ibi byabereye mu birori uyu musore yari yakoresheje byo gusezera ubusore ari kumwe n’inshuti zo mu bwana.
Ubwo umwe mu bari bitabiriye ibyo birori yarasaga mu kirere ashaka kugaragaza ibyishimo by’uwo munsi yaje guhusha amasasu afata ku gitsina cy’uwo muhungu no ku bindi bice by’umubiri we arakomereka bikabije.
BBC ivuga (...)

BBC ivuga ko Osman al-Alsaied w’imyaka 28 y’amavuko yakomeretse cyane ku nda, ku kibero no mu kiganza, ariko ko yihutanwe mu bitaro.

Igipolisi kivuga ko uwo umugabo arashe yajyanwe kwa muganga mu gihe uwamurashe yahise atabwa muri yombi kugirango akurikiranywe n’amategeko y’icyo gihugu.

Polisi y’icyo gihugu yabwiye itangazamakuru ko uwarashe yahise yiruka amaze gukora iryo bara, ariko ko mu nyuma yafashwe.

Bamwe mu baturage bavuga y’uko uwo muhango wo gusezera ubusore ukwiye kuvaho bakurikije ibyabaye kuri uwo musore.

Hari ibara nk’iryo riheruka kuba mu kwezi gushize, mu bukwe bwabereye mu Misiri, ibi byavuzwe na Stepfeed kuri Twitter.

Daily Mail ivuga ko mu cyumweru gishize mu gace ka Kafr El Sheikh mu majyaruguru ya Misiri , umwana w’imyaka 14 y’amavuko yarasiwe mu bukwe bw’umusore n’umugeni ahita apfa.Yarashwe bari mu gikorwa cyo kurasa hejuru mu rwego rwo kugaragaza umunezero.

Kuryohegwa barasa mu kirere muri Iraki birakogwa cyane mu karere k’uburasirazuba bwo hagati no mu bindi bice by’isi

Abari mu munsi mukuru w’ubukwe mu Misiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa