skol
fortebet

Umusore yarumye ugutwi k’umukunzi we amuhoye kuvugana n’undi mugabo

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Callum Dewar yafuhiye umukunzi we bikomeye ubwo yamubonaga ari kuvugana n’undi mugabo mu kabyiniro bari basohokeyemo, ahita amufata amuruma ugutwi araguca imbere y’abantu.

Sponsored Ad

Uyu musore wuzuye ishyari,yatunguye benshi ubwo yagezwaga imbere y’urukiko kubera aya mahano yakoze byatumye ahanishwa igifungo cy’amezi 30.

Dewar yarumye ugutwi kw’ibumoso k’uyu mukunzi we witwa Georgia Williams, kubera kumubona ari kuvugana n’undi mugabo bari bahuriye mu kabyiniro,igice cyo hejuru agikuraho cyose,bagenzi be bari kumwe bamujyana igitaraganya kwa muganga.

Ubwo yari mu rukiko rwa Worcestershire mu Bwongereza ku wa Kabiri w’iki cyumweru,uyu musore yemeye ko aya mahano abishaka kubera gufuha,byatumye uru rukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka 2 n’igice ahwanye n’amezi 30.

Uyu mukobwa warumwe ugutwi,yavuze ko yababajwe bikomeye n’ibyo uyu mukunzi we yamukoreye,cyane ko ariwe musore wa mbere yakunze ndetse asigaye yambara ingofero buri gihe kugira ngo ahishe uku gutwi uyu musore yarumye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa