Kigali

Umusore yashenguwe no gutandukana n’ umukunzi we yitambika gari ya moshi iramwica

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2018 Yasuwe: 1867

Umusore w’imyaka 18 witwa Bradley Kelly wo mu gihugu cy’Ubwongereza yashenguwe n’agahinda yatewe no gutandukana n’umukunzi we ku nshuro ya kabiri,niko kwitambika gari ya moshi iramugonga.

Uyu musore watandukanye n’umukunzi we bwa mbere mu mwaka wa 2016 bikamutera ihungabana rikomeye,yagize agahinda kenshi nyuma yo kongera kumubura bari bamaze iminsi biyunze niko kujya kwiyahura mu muhanda wa gari ya moshi iramugonga arapfa.

Uyu Kelly akimara gutandukana n’uyu mukunzi we yahise ataha mu rugo niko kumena televiziyo yabo kubera umujinya,bituma mama we amwibazaho cyane nibwo nyuma y’aho yamubwiye ko agiye gusura inshuti ze ngo baganire.

Nyuma yo kubeshya mama we,yahise yerekeza kwa nyirarume w’uyu mukobwa ahamara umwanya nibwo yahavuye ajya ku muhanda wa gari ya moshi witwa Burnage railway uherereye mu majyepfo ya Manchester,ahita yiyahura muri gari ya moshi y’abagenzi arapfa.

Uyu musore wigaga ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza ya Stockport,yababaje inshuti ze cyane ndetse zitangaza ko yari afite ubuhanga bwinshi mu mupira w’amaguru.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore w’umukinnyi ukomeye mu Burusiya yamufashe ari kumwe n’umugore bambaye...

Umugore w’umukinnyi Denis Glushakov w’imyaka 31ukinira ikipe ya Spartak...
23 September 2018 Yasuwe: 1225 0

Umwarimukazi w’imyaka 29 yasindishije abanyeshuli be abashora mu...

Umwarimukazi witwa Sarah Lewis w’imyaka 29 ukomoka Utah muri USA,yirukanwe...
23 September 2018 Yasuwe: 1793 0

Umukwe n’umugeni bakoze ubukwe bambaye ubusa buri buri bwitabiriwe...

Umugore witwa Anca Arsene w’imyaka 29 n’umugabo Valentine w’imyaka 34 bakoze...
22 September 2018 Yasuwe: 8093 0

Umugabo yishe umuserebanya n’muvandimwe we ahita abigenderamo

Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria atangaza ko imyuka mibi ikomeza...
22 September 2018 Yasuwe: 3060 0

Umukobwa ufite ikibuno cyiza muri Brazil yashotoye abagabo yambaye umupira...

Umufana wa FC Barcelona na Messi by’umwihariko, ukomoka muri Brazil witwa...
21 September 2018 Yasuwe: 4303 0

Umuhungu n’umukobwa basinze basambanira imbere ya rubanda ku mucanga...

Ba mukerarugendo bo mu Bwongereza bari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko...
21 September 2018 Yasuwe: 4827 0