skol
fortebet

Umusore yashyingiranywe n’umurambo w’umukunzi we awusezeranya kutazigera yongera gushaka

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gace kitwa Tamil Nadu mu majyepfo y’ubuhinde yakoze agashya ashyingiranwa n’umurambo w’umukunzi we,awambika impeta ndetse awusezeranya ko atazigera ashaka undi mugore.

Sponsored Ad

Uyu musore yashenguwe n’urupfu rw’uyu mukunzi we wahitanywe n’impanuka ya bisi niko gufata impeta ayambika umurambo w’uyu mukobwa imbere y’abantu bari baje gushyingura,arahira ko atazigera ashaka undi mugore.

Mu mashusho yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu musore ari gusiga ku gahanga ifu y’umutuku ikoreshwa mu mihango y’ubukwe y’Abahindi ndetse arahirira kuzabera indahemuka uyu murambo,ko atazigera ashaka na rimwe.

Uyu mukobwa yahitanywe n’impanuka y’imodoka muri aka gace ka Tamil Nadu,habura iminsi mike ngo akore ubukwe n’uyu musore bari bamaze igihe bakundana.

Abaje gushyingura uyu mukobwa bavuze ko yari amaze imyaka myinshi akundana n’uyu musore ariyo mpamvu yananiwe kwihangana agashyingiranwa n’umurambo kugira ngo uyu mukunzi we azagume mu buzima bwe iteka.

Iyi video y’uyu musore yafashwe n’umuntu wari waje gushyingura ayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga byatumye benshi mu bayirebye bakorwa ku mutima n’urukundo rw’uyu musore ndetse baramushima.

Ibitekerezo

  • Ndumva icyo yakoze ari ukumusezeraho bwanyuma amwambika impeta gusa.Ntabwo bashyinguwe bombi.Jye nk’umukristu (uretse ko aba Hindous batemera Umuzuko),ndamugira inama yo kumutegereza akamurongora yazutse ku Munsi w’Imperuka.Gusa Yesu yavuze ko azazura kuri uwo munsi abantu bapfuye bumviraga imana ,akabaha ubuzima bw’iteka.Uyu musore nawe nakora ibyo Imana idusaba,yijye Bible akore ibyo imana idusaba,kugirango azarokoke kuli uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa