skol
fortebet

Umusore yashyingiranywe n’ umurambo wa fiancée we

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu mpera z’ icyumweru gishize umusore w’ umwirabura utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Sudan yashyingiranywe n’ umukunzi wari wamaze kuva ku Isi bibera mu kiriyo ubu bukwe ntibwavuzweho rumwe n’ ababukurikiranye ku mbugankoranyambaga n’ abari aho bwabereye.

Sponsored Ad

Nta byinshi byatangajwe kuri ubu bukwe bwabereye mu kiriyo, gusa hari amafoto n’ amashusho byakwirakwijwe ku mbugankoranya mbaga bigaragaza uko uwo muhango wagenze. Hagaragaramo umurambo w’ umukobwa mwiza wari urambitse mu isanduku y’ abapfu yambaye ikanzu nziza y’ umutuku naho umusore yambaye kositimu w’ umweru.

Iki kiriyo n’ ubukwe harimo abambariye umusore n’ abambariye umukobwa wari wamaze kuva mu mubiri. Nubwo bitamenyerewe ko umuntu ashyingiranywa n’ umupfu bisanzwe bibaho byitwa ‘posthumous marriage’.

Gushyingiranwa n’ umupfu byemewe n’ amategeko y’ Ubufaransa, Sudan, Ubushinwa. Kuva mu ntambara y’ Isi ya mbere y’ Ubufaransa bwakiriye abantu amagana basaba gushyingiranwa byemewe n’ amategeko n’ abakunzi babo bapfuye.


Aha uyu musore wari wasezeranye n’ umurambo w’ umukunzi we yari kumwe n’ uwari wambariye umurambo w’ umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa