skol
fortebet

Umusore yiyahuye amaze kwiyicira mama we amuhondaguye

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Muri Nigeria, umusore w’imyaka 28 y’amavuko, Ekene Ezeogo, yiyahuriye mu gace ka Ebonyi, nyuma yo kwiyicira mama we umubyara, aho yamukubise kugera ashizemo umwuka, igikorwa cy’ubunyamaswa cyateye abatari bacye intimba.
Abatangabuhamya baganiriye n’ibiro ntaramakuru bya Nigeria (NAN), bavuzeko basanze Ekene yishe mama we umubyara, aho basanze umurambo w’uyu mumama uryamye mu kidendezi cy’amaraso, ni ku nyubako No. 24, ku muhanda wa Agbaja uri mu gace ka Abakaliki.
Umuvandimwe muto wa Ekene (...)

Umuvandimwe muto wa Ekene witwa Chidi, yahamije urupfu rwa mama wabo, avugako mukuru we yishe mama wabo ubwo Ekene yashyamiranye na mushiki we, maze mama wabo nk’umubyeyi akajya kubakiranura, ni ko guhita rero yadukira nyina aramuhondagura kugera ashizemo umwuka.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica nyina Ekene na we yahise yiyahura. Agira ati: “Ekene yanyoye amacupa atatu yuzuyemo umuti wica imbeba, aho yabikoreye mu nyubako ituzuye iri ahitwa Onuebo, ni muri Abakaliki.

Nyuma yo kwica mama, yahise afata moto ye ajya kwirega kuri sitasiyo ya polisi ya Abakaliki, ahita abacika ubwo bashakaga guhita bamuta muri yombi, ahita ajya muri icyo kizu kituzuye ahita anywa umuti wica imbeba, ari naho bamusanze amerewe nabi cyane bihutira kumujyana kwa muganga [Federal Teaching Hospital], biri muri Abakaliki, ariko biba iby’ubusa ahita ashiramo umwuka."

Umuvugizi wa polisi ya Ebonyi, DSP Jude Madu, yavuzeko yari amze igihe atari aho mu gace, ngo kandi nta makuru yakiriye mbere y’uko agenda, gusa umwe mu bayobozi bo muri ako gace,Silas Aliede, yatangajeko abantu bose baguye mu kantu ko kwicwa n’agahinda ku bw’ibyabaye muri uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa