skol
fortebet

Umutesi yatanze ubuhamya burambuye avuga uburyo yatangiye uburaya akaryamana n’umugabo wihindura Ingwe n’Igihunyira

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Umutesi Liziki akaba asengera mu itorero rya Methodiste akaba ari n’umuririmbyi muri Chorali inkota y’umwuka aho ari umubitsi w’itorero akaba n’umuvugabutumwa waryo.

Sponsored Ad

Umutesi Liziki aganira n’Ibyamamare dukesha iyi nkuru yatanze ubuhamye bw’ubuzima yabayemo ndetse nuko byamugendekeye aho ngo iwabo basengeraga mu idini ry’Abayisilamu ndetse ngo iri dini yararikundaga cyane ku buryo yumvaga ko ntarindi dini rimeze nkaryo kuri iyi si y’Imana.

Ngo mu nzozi yarotaga igihe cyose yarotaga ibintu biteye ubwoba ngo yagerageza gusonanuza inzozi ze ku myaka 12 ngo bakamubwira ko agomba kuva muri iryo torero asengeramo.

Ngo kumyaka ye 16, Umutesi Liziki yakoze akazi k’uburaya aho yaryamanaga n’abagabo benshi ngo kuburyo buri muntu wese baryamanaga ntiyashoboraga kujya hasi y’ibihumbi 10,000frw ijoro ryose.

Ku myaka 18 ngo nibwo yashatse umugabo w’umwisiramu kuko yumvaga ko mu buzima bwe ntawundi muntu yashaka kuko ngo icyo gihe gushakana n’umugabo utari umwisiramu kandi uvuka muri uwo muryango baragucaga ukamera nk’ikivume muri rubanda.

Yabanye n’uwo mugabo I Masaka gusa ngo uwo mugabo yajyaga yihindura ingwe n’igihunyira .Ngo intandaro yo kubana n’uyu mugabo yaje ubwo uyu Liziki yari afite inshuti ye yari yagiye gusura ku bitaro bya Masaka ngo aza kuhasanga n’uyu mugabo afite umugore yararwaje ngo nyuma uyu mugore we yaje gupfa niko gusaba Liziki ko yaza kumufasha kurera abana nk’umukozi ngo aha niho Liziki yahise amubera umugore.

Mu ngeso zitari nziza Umutesi Liziki yamubonanye zigatuma atifuza kubana nawe harimo nko kuba yarafite agahimano akabima irasiyo ,akihindura ingwe ,igihunyira . Ku munsi wa Gatatu ubwo yaragiye mu Biryogo I Masaka ngo yabonye ingwe iri mu migano niko kuza yihuta bagaruka mu rugo ngo nawe yahise ahagera bamubajije niba na gikoko abonye mu nzira aho avuye ngo yarasetse cyane ntiyabasubiza nawe ntiyabitindaho.

Ku munsi wa Kabiri umwana nawe yagiye wenyine ngo ahabona ingwe , umwana aragaruka abwira uyu Liziki ko ahabonye ingwe niko kumuherekeza barongera barayibona niko kugaruka mu rugo nawe ahita ahagera ,bamubajije niba ntangwe abonye arongera araseka arababwira ngo nibaze abaherekeze gusa ngo bagize ikikango.

Ngo ibi byajyaga biba no mu rugo ngo kuko yajyaga yihindura igihunyira akavuga nk’ikinyoni ku buryo yajyaga ahamagara amazina yabo mu buryo batazi ngo uyu mugabo yakigira umuntu bakamubaza niba nta kinyoni abonye ku idirishya ngo agaseka gusa bakabona ko azi impamvu yabyo.

Mu gihe babanye Umutesi Liziki yaje gutwara inda ye gusa ngo nyuma yaje kugira ibyago ikinyoni cyavuye hejuru mu kirere kimugwa mu bitugu ngo ako kanya inda yahise ivamo .Ngo icyaje kumutungura umunsi umwe ni uburyo uyu mugabo we yaje ku idirishya yhiindura igihunyira amureba n’amaso ye ngo ibi byatumye ahita afata umwanzuro wo gutandukana nawe vuba na bwangu.

Ngo ubwo yahise asubira mu muhanda mu kazi k’uburaya kubera ko ntabundi buzima yari kubaho uretse kwicuruza ,Ngo muri kano kazi yaje kubona undi mugabo w’umugande ngo nawe barakundana bagera nubwo bajya gutura ibugande gusa ngo nawe yamuteye inda y’impanga kubw’amahirwe macye iza kuvamo ,ngo umugabo yari yaramubeshye ko yagiye mu Rwanda kandi yaragiye muri Sudani ,aha ngo agatima karamukubise atangira kubona ko hari ibitagenda neza iwe niko kugaruka mu rugo asanga uyu musore we ari kwamuganga ngo niko kumubaza ‘Inkundi ‘zavuyemo abana aho ziri umugore niko kumusobanurira ko atazi aho ziri ngo icyo yamenye nuko uyu musore nawe yakoreshaga amadayimoni.

Ngo ubwo buzima Umutesi Liziki yacimo bwose yumvishe ko ntabandi bagabo bose bameze nkabo niko kwiyegurira Imana abona umugabo mwiza kuri ubu bafitanye abana 4 harimo ufite imyaka 22 ndetse na 18 .yagiriye inama abandi bakobwa bakora uburaya ko ntakiza cyabyo kuko habamo byinshi bibi aho abasaba ko barokoka Yesu akabagirira neza yasoje abwira abantu bose bifuza amahoro arambye ko basoma muri Zaburi 146

Ibitekerezo

  • Niba koko uyu mugore ari Umuvuga-butumwa,ndashaka kumubaza ikintu kimwe,kubera ko nanjye ndiwe:Kuki abavuga ko ari Abavuga-butumwa tutajya tubabona mu mihanda babwiriza nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga?Kuvuga ubutumwa,ni ukubwiriza abantu mudahuje ukwemera cyangwa idini,kubera ko abo musengana muba mwemera ibintu bimwe.Nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga,basangaga mu ngo,mu mihanda cyangwa mu Masinagogi Abafarisayo n’Abasadukayo bakababwiriza inzira y’Ubukristu kuko batari bayizi.Iyo dusanga abantu aho bari kugirango tubabwirize,biterwa n’uko tuba tudahuje ukwemera.Urugero,benshi basenga Ubutatu (Imana Data,Mwana na Mwuka wera).Nyamara iryo jambo "Ubutatu" ni irihimbano,ntariba muli Bible.Yesu yavuze ko Imana ari Se wenyine nkuko Yohana 17:3 havuga.Urundi rugero,nubwo Pastors basaba Icyacumi,cyari kigenewe gusa ubwoka bw’Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Yesu yasabye Abakristu nyakuri gukorera imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.

    Ariko nkubu ububeshyi koko bubaho hhhhh ngo kubwa mahirwe make Inda zivamo😁😁😁

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa