Kigali

Umuvugabutumwa yasabye abayoboke be kumugurira indege ya miliyoni 54 z’amadolari

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 May 2018 Yasuwe: 1269

Umuvugabutumwa w’umunyamerika witwa Jesse Duplantis ari kuvugwa ku isi yose kubera ukuntu yigishije abantu bagafashwa yarangiza akabasaba ko bamugurira indege (private jet) igura akayabo ka miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika.

Uyu muvugabutumwa ufite izindi ndege ze bwite 3,yabwiye abayoboke be ko indege afite zishaje bityo bamurwanaho bakamugurira indege nshya yo kumufasha kugeza ubutumwa ku isi yose.

Indege Duplantis yasabye abayoboke be

Duplantis yatitirije abayoboke be ko yifuza kwagura umurimo w’Imana ariko afite imbogamizi y’uko indege ze zitabasha kumugeza aho ari ho hose ku isi,bityo bamurwanaho bakamugurira akadege ka miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ajye agera hirya no hino ahagaze mu nzira rimwe.

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa interineti rwe,yavuze ko yifuza indege yitwa Dassault Falcon 7X yamufasha kugera hirya no hino ku isi adahagaze mu nzira ari gushaka benzene.

Uyu muvugabutumwa yibukije abantu ko iyo Yesu aba ari ku isi magingo aya,aba atari kugendera ku ifarashi,ahubwo aba afite indege imutembereza hirya no hino ku isi kugira ngo abwirize.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wo muri Nigeria yafungiwe mu Bwongereza azira kuroga umugabo we...

Polisi yo muri UK yataye muri yombi umugore w’umunya Nigeria wakoresheje...
21 March 2019 Yasuwe: 7120 1

Umugore yakase ijosi umwana we amuziza ko umugabo we amukunda...

Umugore w’imyaka 21 ukomoka muri Ukraine yagiriye ishyari umwana we...
21 March 2019 Yasuwe: 3944 0

Umukecuru w’imyaka 104 yatunguye benshi kubera icyifuzo gisekeje yasabye ko...

Umukecuru witwa Anne Brokenbrow ukomoka mu Bwongereza yatunguye benshi mu...
21 March 2019 Yasuwe: 7236 2

Umugore yasize umwana we mu modoka agiye gusambana na Boss we agarutse...

Umupolisikazi witwa Cassie Hope Barker w’imyaka 29,ukomoka muri USA yakatiwe...
19 March 2019 Yasuwe: 10067 1

Ishusho y’akana Yezu yagaragaye iri kurira amaraso mu mujyi wa...

Ishusho abanya Mexico bita akana Yezu yagaragaye iri kurira amarira menshi...
19 March 2019 Yasuwe: 5526 1

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 7227 3