Kigali

Umuyobozi w’ikinyamakuru yegujwe ku kazi kubera amafoto yashyize hanze yicaye ku ntebe nk’umwamikazi Abiraburakazi bamugaragiye [Amafoto]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 February 2019 Yasuwe: 4493

Umugore witwa Donata Meirelles w’imyaka 50 ukomoka muri Brazil yeguye igitaraganya ku mirimo ye yo kuyobora ikinyamakuru Vogue muri Brazil, nyuma y’amafoto yateye abanya Brazil uburakari bwinshi yifotoje ku isabukuru ye yicaye nk’umwamikazi abagore 2 b’Abirabura bamuhagaze hejuru.

Iyi foto y’uyu mugore yafashwe nabi n’abanya Brazil bamushinje kugarura mu bantu iby’ubucakara byarangiye kera.

Abanya Brazil barakajwe n’aba bakobwa b’abiraburakazi bari bamuhagaze hejuru bameze neza nk’abakozi be,bituma yamaganwa bikomeye ndetse asezera ku kazi.

Uyu mugore yakoze ikirori kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mu majyaruguru ya Brazil,arangije yifotozamo iyi foto yatumye benshi bamwibasira bikomeye,byamuviriyemo kuva ku kazi ke.

Uyu mugore w’umuzungu yafashwe na benshi nk’ugifite imyumvire ya gikoroni ndetse asabwa kwegura mu kazi ke ko gukora imyenda itandukanye.

Umunyamakuru ukomeye w’imwe muri TV niwe wasembuye abanya Brazil,ubwo yajyaga mu kiganiro agafata iyi foto akayihuza n’iyafashwe mu gihugu cy’ubucakara bwabaye mu mwaka wa 1860.

Ikinyamakuru Vogue kivuga ku byerekeye imideli uyu mugore yakoreraga ari director,cyasabye imbabazi abanya Brazil ndetse n’uyu mugore avuga ko ibyo bamuketseho atari byo.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5226 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8403 0

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 7312 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 6217 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3832 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3964 0