skol
fortebet

Umwana muto w’imyaka 8 yishe mugenzi we

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ntara ya Morogoro muri Tanzania, umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishe uw’umwaka umwe n’amezi 7 y’amavuko akoresheje umuhoro.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku wa 21 Nyakanga, 2019 mu giturage cya Hembeti, mu karere ka Mvomero muri iyi ntara.

Umurambo w’uyu mwana,Greyson Valentino bawusanze mu isambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe.

Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Morogoro, Wilbroad Mutafungwa yatangaje kuri uyu wa 24 ko umubyeyi w’uyu mwana wapfuye yari yagiye gusenga. Yumvishe ko umwana we yabuze, ava ku rusengero ngo ajye kumushaka afatanyije n’abaturanyi.

Mu kumushaka, banyuze mu masambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe, basangamo umurambo we wari ufite ibikomere mu mutwe.

Mutafungwa yakomeje avuga ko umubyeyi w’uyu mwana w’umwaka umwe yagiye mu rugo rwa nyir’isambu, amubaza impamvu umurambo w’umwana we bawusanze mu isambu ye, ni bwo umwe mu bana be yasubije ko yabonye gashiki ke k’imyaka 8
gatema uru ruhinja n’umuhoro, karujyana mu isambu.

Ibi byabaye ku wa 21 Nyakanga, 2019 mu giturage cya Hembeti, mu karere ka Mvomero muri iyi ntara. Umurambo w’uyu mwana,Greyson Valentino bawusanze mu isambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe.

Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Morogoro, Wilbroad Mutafungwa yatangaje kuri uyu wa 24 ko umubyeyi w’uyu mwana wapfuye yari yagiye gusenga. Yumvishe ko umwana we yabuze, ava ku rusengero ngo ajye kumushaka afatanyije n’abaturanyi.
Mu kumushaka, banyuze mu masambu y’ababyeyi b’uyu mwana wishe, basangamo umurambo we wari ufite ibikomere mu mutwe.

Mutafungwa yakomeje avuga ko umubyeyi w’uyu mwana w’umwaka umwe yagiye mu rugo rwa nyir’isambu, amubaza impamvu umurambo w’umwana we bawusanze mu isambu ye, ni bwo umwe mu bana be yasubije ko yabonye gashiki ke k’imyaka 8
gatema uru ruhinja n’umuhoro, karujyana mu isambu.

Ibitekerezo

  • mujye mukora inkuru neza ,wagirango mwakoze copy and past kubera ko ibice by,inkuru bigenda byisubiramo,ikindi ntabwo irangiye ,musabwe kuyisubiro kugira ngo tumenye intangiriro n ,iherezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa