skol
fortebet

Umwana w’igikomangoma Harry na Meghan Markle yahanuriwe ikintu gitangaje kizamubaho

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuhungu wa Meghan Markle n’igikomangoma Harry yahuye n’umupasiteri ukomeye wamenyekanye mu gihe cya Apartheid witwa Desmond Tutu hanyuma umukobwa we avuga ko uyu mwana witwa Archie ukomoka mu muryango w’I Bwami azakunda abakobwa cyane.

Sponsored Ad

Harry na Meghan bari gukorera uruzinduko muri Afurika,bahereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho ku munsi w’ejo bahuye na Archbishop Desmond n’umukobwa we waje guhanurira uyu mwana ko azakunda abakobwa.

Uyu mwana wa Meghan n’igikomangoma yafotowe ari kumwe na Desmond Tutu watwaye igihembo cya Nobel kubera kurwanya ivangura ryakorewe abirabura muri Afurika y’Epfo.

Umukobwa wa Tutu witwa Thandeka Tutu-Gxashe yabwiye Meghan n’umugabo we ko umwana wabo azakunda abakobwa cyane.

Thandeka yabwiye Archie ati “Ukunda abagore.Uyu muhungu azakunda abakobwa cyane.”

Meghan na Prince Harry bakomeje gusura ibice bitandukanye aho kuri ubu Harry ari mu gihugu cya Botswana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa