skol
fortebet

Umwana w’ igisekeramwanzi yapfuye amaso ye yibirwa muri morgue

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Abakozi bashinzwe inzu y’ abapfuye (morgue) yo ku bitaro bya Kaminuza ya Port Harcourt batawe muri yombi bazira amaso y’ umwana wapfuye tariki 3 Kanama 2018.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru the sun cyatangaje ko papa w’uyu mwana yazanye amafaranga yo kwishyura Morgue yahagera agasanga umwana we w’amezi 18 yakuwemo amaso.

Uyu mugabo yavuze ko abashinzwe iyo morgue batabashije kumusobanurira neza aho ibice by’umubiri by’umwana we byagiye.

Yagize ati “n’igihe umwana yari agihumeka, abaganga ntibigeze bamwitaho ahubwo bari bashishikajwe no kunyaka amafaranga ibihumbi 30 y’amanayira gusa ngo bampe umurambo we nge kuwushyingura. Ibyabaye byanyeretse ko bahindutse abacuruzi.”

Uyu mugabo avuga ko yagize umujinya agashaka gukubita abashinzwe iyo morgue ariko akifata agasiga umurambo w’umwana we akajya gutanga ikirego kuri polisi.

Bukeye bwaho, uyu mugabo afatanyije n’umwavoka we bandikiye komiseri wa polisi bamugaragariza uko ikibazo kimeze.

Ahmed Zaki, Umuyobozi wa polisi muri Nigeria yatangaje ko ikirego bacyakiriye bagakora iperereza, ubu abashinzwe morgue bakaba baratawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa