skol
fortebet

Umwana w’imyaka 12 yiyahuye kubera kunyuzurwa n’abakobwa biganaga

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Umwana ukomoka muri USA w’imyaka 12 wakinaga imikino ngororamubiri izwi nka Gymnastics yiyahuye nyuma yo kubitegekwa n’inshuti ze zamunyuzuraga ndetse zigahora zimutesha umutwe kuri snapchat.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa witwa Mallory yababaje umuryango we by’umwihariko nyina umubyara witwa Dianne Grossman wavuze ko yamenye ko uyu mwana we yiyahuye nyuma yo kureba mu butumwa yakiraga kuri Snapchat agasanga bwiganjemo ubw’abakobwa biganaga bamunyuzuraga hanyuma bakamutegeka no kwiyahura.

Dianne Grossman nyina w’uyu mwana yabwiye abanyamakuru ko ubutumwa bwasabaga umwana we kwiyahura bwari buteye ubwoba ndetse benshi bamubazaga italiki azabikoreraho.

Yagize ati “Ubutumwa yohererezwaga kuri snapchat bwari buteye ubwoba.umwana wanjye yari atuje ndetse akunda cyane imikino ngororamubiri.Ibintu byaje guhinduka ubwo yavaga ku ishuli ababaye ndetse atakimeze nka mbere.Naketse ko biri guterwa n’igihe cy’ubwangavu ariko naribeshyaga.Abakobwa biganaga baramutotezaga ndetse bakamuserereza cyane.

Afite imyaka 10 yakundaga kuza mu rugo akambwira ko umunsi we wagenze nabi kubera abakobwa bigana bamwitwayeho nabi.Yakundaga kubatuka amazina mabi cyane kubera ibyo babaga bamukoreye.Baramwangaga ndetse ntibemeraga ko yicarana nabo ku ifunguro rya saa sita.Bamubwiraga ko nihagira uwo abwira ko bamutoteza bazamukubita.

Mallory akimbwira uko aba bakobwa bamufataga,nagiye kureba ubuyobozi bw’ikigo ndabarega ariko ntibwagira icyo bukora.Nashatse kumukura kuri iki kigo ariko amazi yari yarenze inkombe kuko yiyahuye ku wa 20 Kamena.

Uyu mubyeyi yabwiye abanyamakuru ko aba bakobwa bibasiraga uyu mwana bakamubwira ko nta nshuti agira bityo byaba byiza yiyahuye.

Dianne yavuze ko yatanze ubu buhamya kubera ko umubare w’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 5 na 19 bari kwiyahura ukomeje kwiyongera aho yasabye ibigo by’amashuli kumenya niba atari ukubera bagenzi babo babatoteza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa