skol
fortebet

Umwana w’ imyaka 13 yatumye gare ya moshi itica abantu barenga 300

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 13 y’ amavuko yahawe ibihembo nyuma yo gutabara abantu barenga 300 bari muri gare ya moshi. Uyu mwana wo mu gihugu cya Zimbabwe yabujije gare ya moshi guhaguruka muri gare kuko yari yavumbuye ko ifite ikibazo.

Sponsored Ad

Ubwo umushoferi wa gare ya moshi yari amaze kwatsa iyi gare ya moshi uyu mwana w’ umukobwa yarirutse abwira umuyobozi wa sitasiyo ya Sawmills ko ahagarika iyi gare ya moshi mu buryo bwihuse.

Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe ibya za gare ya moshi(National Railways of Zimbabwe , NRZ) cyazirikanye ubutwari no gutabara bwangu uyu mwana w’ umukobwa yagaragaje kimwemerera ko kizamurihira amashuri kugera arangije amashuri yisumbuye.

Ikigo NRZ cyamwereye amahugurwa y’ ubuntu mu ishuri rya Bulawayo niba abishaka.

Joseph Temai, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri NRZ yashimye ubutwari bw’ uyu mwana w’ umukobwa.

Ati "Yatabaye ubuzima bw’ abagenzi barenga 300 bari muri gare ya moshi bava Victoria Falls berekeje Bulawayo, yakoze ibyo abantu bakuze batakoze. Twafashe umwanzuro wo kwereka ineza umuryango n’ ishuri yigaho kugira dutoze abana bato umuco wo gutabara abari munkaga”

Hari mu minsi y’ imibyizi agiye ku ishuri, abona gare ya moshi igiye guhaguruka kandi yarangiritse ahita ajya kubibibwa abashinzwe gare ya moshi abona gukomeza ajya ku ishuri.

Temai ati “Ibyo yakoze byerekanye ubwiza bw’ umuryango wamureze”

Temai yongeyeho ko ubutwari bw’ uyu mwana w’ umukobwa utatangajwe amazina bwafashishije Zimbabwe kurokora amamiliyoni y’ amadorali.

Ati “Byatumye guverinoma idatakaza abasora. Hari udashobora guhita abona agaciro k’ icyo uyu mwana yakoze kuko adatega gare ya moshi. Ariko atekereje ko ibiribwa, amakara n’ ibindi abigezwaho nag are ya moshi nawer yakumva ko ari umugenerwabikorwa wa serivise za gare ya moshi”
Ibinyamakuru byatangaje iyi nkuru birimo Afrikmag ntabwo byagaragaje ikibazo nyiri izina iyi gare ya moshi yari ifite cyagombaga gutuma ikora impanuka, icyatangaje ni uko uyu mwana yatahuye ko yari yarangiritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa