skol
fortebet

Umwana w’imyaka 13 yirasiye ku rubuga rwa Instagram maze ahita apfa

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko ukomoka muri leta ya Georgia imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe z’Amerika witwa Malachi Hemphill yirashe ubwo yarari gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram inshuti ze zibireba.
Shaniqua Stephens nyina w’uyu mwana ubwo yari mu ruganiriro na gashiki ke bumvise urusaku rw’amasasu bihutira kujya kureba umwana mu cyumba bahageze basanga yitabye Imana.
Stephens aganira n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rw’umuhungu we, kandi (...)

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko ukomoka muri leta ya Georgia imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe z’Amerika witwa Malachi Hemphill yirashe ubwo yarari gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram inshuti ze zibireba.

Shaniqua Stephens nyina w’uyu mwana ubwo yari mu ruganiriro na gashiki ke bumvise urusaku rw’amasasu bihutira kujya kureba umwana mu cyumba bahageze basanga yitabye Imana.

Stephens aganira n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rw’umuhungu we, kandi anavuga ko uyu mwana imbunda yakoresheje yayihawe n’inshuti ye na yo yayihawe na mugenzi we.

Andi makuru ku rupfu rw’uno mwana avuga ko mu nshuti ze hari uwamubwiye ngo ashyire kuri Instagram amashusho (video) ye afite imbunda, ntibirasobanuka uko yirashe.

Urupfu rwa Malachi rukaba rwahagurukije Leta zunze Ubumwe z’Amerika by’umwihariko ababyeyi basabwa gukurikirana abana babo ndetse n’ibikorwa byabo buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa