Kigali

Umwana w’imyaka 13 yirasiye ku rubuga rwa Instagram maze ahita apfa

Udushya   Yanditswe na: 16 April 2017 Yasuwe: 3296

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko ukomoka muri leta ya Georgia imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe z’Amerika witwa Malachi Hemphill yirashe ubwo yarari gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram inshuti ze zibireba.

Shaniqua Stephens nyina w’uyu mwana ubwo yari mu ruganiriro na gashiki ke bumvise urusaku rw’amasasu bihutira kujya kureba umwana mu cyumba bahageze basanga yitabye Imana.

Stephens aganira n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rw’umuhungu we, kandi anavuga ko uyu mwana imbunda yakoresheje yayihawe n’inshuti ye na yo yayihawe na mugenzi we.

Andi makuru ku rupfu rw’uno mwana avuga ko mu nshuti ze hari uwamubwiye ngo ashyire kuri Instagram amashusho (video) ye afite imbunda, ntibirasobanuka uko yirashe.

Urupfu rwa Malachi rukaba rwahagurukije Leta zunze Ubumwe z’Amerika by’umwihariko ababyeyi basabwa gukurikirana abana babo ndetse n’ibikorwa byabo buri munsi.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Buyapani: Indege zicuranga umuziki mu gikorwa cyo kwirukana abarengeje...

Ikompanyi imwe yo mu Buyapani itegekanya gukoresha indege zitagira...
12 December 2017 Yasuwe: 87 0

Ku kirwa cya Sentinel hatuye abantu baryana

Mu gihugu cy’ Ubuhinde mu kirwa kizwi ku izina rya Sentinel y’Amajyaruguru...
12 December 2017 Yasuwe: 729 0

Agahinda ku mukobwa w’ikizungerezi wifotozanyije na Odinga-AMAFOTO

Umukobwa witwa Seraphine Wambui Mbote ukomoka muri Kenya, yatangaje ko...
10 December 2017 Yasuwe: 5492 0

Yatabye umwana we w’ amezi atatu ari muzima ngo arongorwe n’ umukire

Umugore wo mu gihugu cya Togo ahitwa Agbavi, yatawe muri yombi na polisi yo...
10 December 2017 Yasuwe: 4434 2

Zimbabwe: Yegukanye ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi

Umugabo witwa William Masvinu wo muri Zimbambwe ari mu byishimo bikomeye...
9 December 2017 Yasuwe: 5048 0

Amaze gukoresha miliyoni15 Rwf ashyirishaho ibishushanyo umubiri...

U Bwongereza-Umugabo witwa Paul Allen akomeje gutungura benshi bamureba...
9 December 2017 Yasuwe: 3224 0