skol
fortebet

Umwana w’ imyaka 14 Google imuhemba arenga miliyoni 1,25$

Yanditswe: Sunday 12, Aug 2018

Sponsored Ad

Tanmay Bakshi, umuhinde w’ imyaka 14 ukora ibijyanye n’ ikoranabuhanga (software programmer) arimo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bitewe no kuba ahembwa itimba ry’ amafaranga akiri muto.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’ umuhungu azwi cyane kubera ubwenge budasanzwe afite arinabwo bwatumye Google imuha akazi kuri ubu akaba arimo guhembwa miliyoni 1.25 z’ amadorali y’ Amerika.

Uyu muhungu yahimbye applications nyinshi ndetse yananditse igitabo.

Ku myaka 11 uyu musore yari yamaze kugaragaza ko adasanzwe mu bijyanye n’ ikoranabuhanga. Ku myaka 5 gusa uyu mwana yari yatangiye kwiga amakode akoreshwa mu ikoranabuhanga.

Ise Puneet Bakshi yamaze imyaka myinshi akora program za mudasobwa , nta gushidikanya ko uyu mwana ubu bwenge abukomora kuri se.

Tanmay Bakshi yabwiye CNBC ati "Byarantunguye kubona mudasobwa ishobora gukora ibintu. Byatumye niga uko nayigenzura n’ uko nayitegeka ibyo ikora”

Abifashijwemo na se uyu mwana yatangiye gusoma ibitabo kuri interineti bivuga uko porogaramu zo muri mudasobwa zikorwa n’ uko zishyirwamo.
Ku mwaka 7 yashinze chaine ya YouTube atangira kwigisha abantu gukora amakode no gukora imbuga (websites) , video ashyira kuri youtube zirebwa n’ abantu ibihumbi n’ ibihumbi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa