skol
fortebet

Umwana w’imyaka 3 yajyanywe mu bitaro azira ubusinzi

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

I Londres mu Bwongereza, umwana muto w’imyaka itatu gusa yajyanywe mu bitaro ngo avurwe, kubwo kwiyahuza inzoga nyinshi nk’uko abagenzuzi b’ibyo bitaro babitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Sponsored Ad

Uyu mwana, umwirondoro we n’uw’aho aturuka nyirizina wagizwe ibanga. Ibi ariko ntibyamubujije kujya ku rutonde rw’abana 13 kuri ubu bagaragaje ubusinzi bukabije bafite munsi y’imyaka cumi n’itatu Ibi ni ibitangazwa n’ubugenzuzi bwa NHS (National Health Institute ) aho I London mu Bwongereza.

Siwe wenyine wagaragaje ubusinzi bukabije akiri umwaka kuko:

Abana 70 bari hagati y’imyaka 13 na 16, nabo bamaze kuvuzwa kubwo gusinda bikabije, mu gihe abagera kuri 106 bo bahawe ubuvuzi bworoheje biturutse ku businzi.

Abongereza baza ku isonga mu businzi nk’ uko ubushakashatsi bubyerekana:

Mu burayi, ubushakashatsi bwo mu Gushyingo 2009 bwakozwe na CEE, bugaragaza ko, abongereza ari bo banywi ba mbere b’inzoga z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Iperereza ribarura rishingiye ku mibare (sondage) ryavumbuye ko 43% bavuga ko bumva kwinywera agacupa kamwe cyangwa tubiri ku munsi bibanyura, naho abandi 24% bemera ko bo bafata uducupa 3 kugeza kuri 4, 12% bagafata hagati y’amacupa atanu n’atandatu, 6% bafata 7 kugeza ku 9 naho 6% bo bakavuga ko binywera nta nkomyi amacupa 10 kuzamura.

Ubu bushakashatsi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi(UE) kandi, bugaragaza ko umuntu atangira kugira ibyo yangiza amaze gufata nibura ibirahure bitanu iyo yasohotse ngo yinezeze (sortiie).

Ibi bikaba bibaho nibura 24% by’abongereza ni ukuvuga umwongereza umwe kuri bane. Isuku igira isoko kandi n’ umwana wa samusure avukana isunzu, uyu mwana w’ imyaka itatu unywa ntacyo yikanga afite aho avoma!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa