skol
fortebet

Umwana w’imyaka 5 wahungiye ku gisenge cy’ibitaro yanga gusiramurwa yaciye ibintu hirya no hino ku isi

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 5 watinye gusiramurwa cyane kugeza ubwo ahungira hejuru y’igisenge cy’ibitaro,ababyeyi be baramushaka baramubura.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mwana yari azanywe na nyina kwa muganga kugira ngo bamusiramure,yamuciye mu rihumye arahunga ndetse agera ubwo yurira igisenge akimaraho amasaha abiri.

Dr Anik Sutari usiramura abana mu mujyi wa Serang uyu mwana avukamo yavuze ko aribwo bwa mbere abonye umwana witwaye gutya mu myaka myinshi amaze akora iki gikorwa muri iki gihugu.

Yagize ati “Maze imyaka 20 nsiramura abantu.Maze gusiramura abana barenga ibihumbi ariko nibwo bwa mbere umwana umwe yanze kubikora akajya kwihisha hejuru y’igisenge.”

Uyu mwana akimara kuvumburwa ko yihishe hejuru y’igisenge yasabwe kumanuka arabyanga kugeza ubwo nyina yahamagaye umwarimu akunda cyane araza ku bitaro aramwinginga aramanuka,yemera ko bamusiramura.

Uyu mwana ngo akimara kwemera ko bamusiramura ntiyateye amahane ndetse iki gikorwa cyakozwe neza kandi vuba.Mu gihugu cya Indonesia ni itegeko kwisiramuza ku bana bari hagati y’imyaka 5 kumanura hasi cyane ko gituwe n’abayisilamu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa