skol
fortebet

Umwana w’imyaka 5 wameze amabere ku myaka 2,akajya mu mihango ku myaka 4, akaba agiye gucura,yatunguye benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 5 witwa Emily Dover ,ukomoka muri Australia akomeje gutangaza isi yose kubera imihindagurikire y’umubiri we iri kuba byihuse,aho ku myaka 2 yameze amabere,ku myaka 4 ajya mu mihango, none agiye gucura ataragera ku myaka 10.

Sponsored Ad

Uyu mwana arwaye indwara yitwa Addison ituma imisemburo itera umubiri w’umuntu guhinduka ikura byihuse,byatumye kuri ubu ibiba mu buzima bw’umukobwa kugeza mu bwangavu abibona ku myaka 5 yonyine,ndetse biriyongeraho ko kuri ubu agiye gucura.

Gukura ku ibice bye by’umubiri ku buryo bwihuse,byatumye ahura n’akaga gakomeye kuko abana bigana birirwa bamuseka ngo arashaje, ndetse igitangaje kuri ubu apima ibiro 44.

Ubwo abaganga bamusuzumaga basanze afite ingorane nyinshi zo kuba agiye gucura ku myaka 5, ndetse batangiye kumutera imiti ihagarika gukura vuba ku imisemburo ye.

Uyu mwana w’umukobwa ameze nk’abagore bo mu kigero cy’imyaka 50 ndetse ibimenyetso byo gucura yatangiye kubigaragaza.

Ababyeyi b’uyu mwana bavuze ko atari umwana usanzwe kuko ibimenyetso by’uko imisemburo ye iri gukura vuba vuba yabigaragaje akiri igitambambuga ndetse ngo ntiyigeze aba umwana muto.

Nyina yagize ati “Ntiyabonye amahirwe yo kuba umukobwa muto.Twakoze ibishoboka byose kugira ngo abe umwana ariko ntacyo byatanze.”

Abebyiyi be bafunguye uburyo bwo kwaka inkunga ku mbuga nloranyambaga kugira ngo babashe kumuvuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa