skol
fortebet

Umwana w’imyaka 6 yaciwe umutwe azira kujya mu idini ridahuza amahame na Islam

Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu w’imyaka 6 yaciriwe umutwe I Madina mu gihugu cya Arabia Saoudite azira kujya mu idini ry’aba Shia kandi benshi mu banya Saudi Arabia barayobotse Abayisilamu b’aba Sunni.

Sponsored Ad

Umugore n’umwana we basuye umusigiti w’intumwa y’Imana Muhammad iherereye I Madina,bahageze babazwa niba ari aba Shia barabyemera niko gufata uyu mwana w’umuhungu w’uyu mugore baramujyana bamuca umutwe.

Uyu mugore akimara kwemera ko ari umuyisilamu w’umu Shia haje imodoka ihita ifata umwana we w’umuhungu witwa Zakaria El jabber baramutwara bamutera igice cy’icupa mu ijosi kugeza bamuciye umutwe.

Nyina w’uyu mwana yavugije induru,asaba aba bagabo b’Abayisilamu kureka umwana we gusa bamwimye amatwi, bica umuhungu we.

Benshi mu banya Saudi Arabia bagera kuri 3/4,ni Abayisilamu b’aba Sunni niyo mpamvu uyu mwana w’umuhungu yishwe.

Ibitekerezo

  • UBUBUBESHI VYABEREYE MUGACE AKAHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa