Umwana w’imyaka 6 yaciwe umutwe azira kujya mu idini ridahuza amahame na Islam
Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019
Umwana w’umuhungu w’imyaka 6 yaciriwe umutwe I Madina mu gihugu cya Arabia Saoudite azira kujya mu idini ry’aba Shia kandi benshi mu banya Saudi Arabia barayobotse Abayisilamu b’aba Sunni.
Umugore n’umwana we basuye umusigiti w’intumwa y’Imana Muhammad iherereye I Madina,bahageze babazwa niba ari aba Shia barabyemera niko gufata uyu mwana w’umuhungu w’uyu mugore baramujyana bamuca umutwe.
Uyu mugore akimara kwemera ko ari umuyisilamu w’umu Shia haje imodoka ihita ifata umwana we w’umuhungu witwa Zakaria El jabber baramutwara bamutera igice cy’icupa mu ijosi kugeza bamuciye umutwe.
Nyina w’uyu mwana yavugije induru,asaba aba bagabo b’Abayisilamu kureka umwana we gusa bamwimye amatwi, bica umuhungu we.
Benshi mu banya Saudi Arabia bagera kuri 3/4,ni Abayisilamu b’aba Sunni niyo mpamvu uyu mwana w’umuhungu yishwe.
Ibitekerezo
UBUBUBESHI VYABEREYE MUGACE AKAHE