skol
fortebet

Umwana w’imyaka 7 wishwe mu buryo bubabaje cyane akuwemo amaso n’ururimi akomeje gutera benshi agahinda[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde wishwe mu buryo bubabaje cyane nyuma yo gukurwamo amaso no gukatwa ururimi akomeje gutera benshi agahinda. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun, ngo uyu mwana witwa Purshotam Kumar yarimo akinira hanze y’urugo rwabo nibwo abacanyi baje baramushuka baramujyana mama we arimo gushaka ibyo kurya.Uwishe uyu mwana ngo yabanje kumushukisha shokola maze aramujyana aho yahise amukuramo amaso ndetse anamukata ururimi ubwo uyu (...)

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde wishwe mu buryo bubabaje cyane nyuma yo gukurwamo amaso no gukatwa ururimi akomeje gutera benshi agahinda.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun, ngo uyu mwana witwa Purshotam Kumar yarimo akinira hanze y’urugo rwabo nibwo abacanyi baje baramushuka baramujyana mama we arimo gushaka ibyo kurya.Uwishe uyu mwana ngo yabanje kumushukisha shokola maze aramujyana aho yahise amukuramo amaso ndetse anamukata ururimi ubwo uyu mwana yageragezaga kuvuza induru.

Umubyeyi w’uyu mwana wishwe asobanura uko umwana we bamujyanye kumwica yagize ati:”Yari hanze ndi gushaka ibyo kurya,ndamuhamagara ngo yinjire mu nzu ambwira ko akiri gukina nta kibazo afite.Hashize umwanya nongera kumuhamagara ntiyansubiza,njya kumushaka hanze ndamubura.Nagerageje kubaza abaturanyi bambwira ko hari umuntu wamujyanye.”

Purshotam Kumar n’ababyeyi be

Abapolisi bagerageje gukora iperereza ryafashe umugizi wa nabi witwa Sandeep Singh,wari usanzwe azwiho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge,kwiba no gufata ku ngufu abana. Ababyeyi b’uyu mwana bababajwe bikomeye n’urupfu rw’umwana wabo ubwo babonaga umurambo we ariko bimwe mu bice by’umubiri we birimo amaso n’ururimi byaciwe n’uyu mwicanyi.

Ibitekerezo

  • Inkozi z’ibibi nta mugabane zishobora kuzagira mu Ngoma y’Imana.Uyu muziranenge nizeye ko Imana yamwakiriye mu bwami bwayo.ababyeyi be bakomeze kwihangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa