Kigali

Umwana w’imyaka 7 yashyingiranwe na nyina mu bukwe bwari busekeje cyane [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2018 Yasuwe: 2737

Umwana w’imyaka 7 ukomoka mu Bwongereza witwa Logan Mountcastle ari guca ibintu hirya no hino ku isi kubera gushyingiranwa na mama we umubyara mu bukwe bwapanzwe kugira ngo bashimishe uyu mwana.

Uyu mwana w’imyaka 7 arwaye indwara y’ubwonko idakira yitwa Leukodystrophy byatumye atangaza ko yifuza kuzapfa akoze ubukwe na mama we birangira nawe abimwemereye.

Uyu mwana muto yabwiwe ko iyi ndwara itashobora kuvurwa ndetse asigaje kubaho hagati y’imyaka 3 na 15 bituma umuryango we umusaba ko yatanga icyifuzo cy’ikintu yifuza ko bamukorera,ababwira ko yifuza gushyingiranwa na mama we Joelean.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu mwana yabashije guhabwa ibyo yifuje akorerwa ibirori byafashwe nk’ubukwe gusa mama we yavuze ko ari nk’umukino bakoze kugira ngo bashimishe uyu mwana wabo ushobora gupfa isaha n’isaha.

Imiryango,inshuti n’abavandimwe bitabiriye ubu bukwe bwamamaye hirya no hino ku isi bwabereye ahitwa Lincolnshire mu Bwongereza.

Aho gukora indahiro zisanzwe zikorwa iyo umukwe n’umugeni bagiye gushyingiranwa,Joelean yabwiye umwana we ko azamurinda igihe cyose.

Nyuma y’imihango y’ubukwe uyu mubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yishimiye ko umwana we anezerewe kuko yifuje ko bashyingiranwa mbere y’uko apfa.

Yagize ati “Yavuze ko yifuza gushyingiranwa na mama we,mbanza kubyanga kuko numvaga bitangaje cyane gusa ntekereza ko atazigera yishima ntamufashije niyo mpamvu byabaye.Arishimye cyane ndetse n’abana b’inshuti ze bishimanye nawe.”

Ubu bukwe ntabwo bwari ubukwe bwo gushyingiranwa nk’umugabo n’umugore ahubwo uyu muryango wabikoze kugira ngo bashimishe uyu mwana wabo urwaye indwara ikomeye ishobora kuzamuhitana bitunguranye.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umudepite yeguye ku kazi nyuma yo kwiba umugati muri supermarket

Umunya Slovenia witwa Darij Krajdic w’imyaka 54, yabaye icyamamare mu gukora...
15 February 2019 Yasuwe: 2643 1

Umunyakenyakazi yakoze benshi ku mutima kubera ubukwe bw’igitangaza...

Umunyakenyakazi witwa Susan Njogu ukomoka mu gace kitwa Elburgon mu ntara...
15 February 2019 Yasuwe: 9860 1

Umuyobozi w’ikinyamakuru yegujwe ku kazi kubera amafoto yashyize hanze...

Umugore witwa Donata Meirelles w’imyaka 50 ukomoka muri Brazil yeguye...
15 February 2019 Yasuwe: 3756 0

Inzoga zandagaje bikomeye Abongereza kuri Saint Valentin [AMAFOTO]

Urubyiruko rwinshi rw’Abongereza rwagaragaye rwasinze bikomeye nyuma yo...
15 February 2019 Yasuwe: 3898 0

Umugore wameze ihembe rimeze nk’iry’isatura mu mutwe yaciye ibintu hirya no...

Umunyamerikakazi witwa Lisa w’imyaka 43 yarize bikomeye nyuma yo kubona...
15 February 2019 Yasuwe: 6602 1

Abasirikari ba USA bafotowe bari kunywa amaraso y’inzoka ya Cobra bari no...

Abasirikare ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika barwanira mu mazi, bafashwe...
14 February 2019 Yasuwe: 5279 1