skol
fortebet

Umwana w’imyaka 8 yarongoye umukecuru kugirango ashimishe Sekuru wapfuye

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, umwana w’imyaka 8 y’amavuko yasabwe n’umuryango we kwemera agashyingiranwa n’umugore w’imyaka 61 y’amavuko kugirango badashira.
Ubusanzwe umwana w’imyaka 8 aba atarageza igihe cyo gufata ibyemezo cyangwa se ngo amenye ibijyanye no gutera akabariro.Uyu muhungu w’imyaka 8 yitwa Sanele Masilela yarushinganye n’umukecuru w’imyaka 61 witwa Helen Shabangu.
Uyu mukecuru w’imyaka 61 wakoze ubukwe n’uyu mwana yari asanzwe yubatse ariko yashwanye n’umugabo we nyuma y’uko (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, umwana w’imyaka 8 y’amavuko yasabwe n’umuryango we kwemera agashyingiranwa n’umugore w’imyaka 61 y’amavuko kugirango badashira.

Ubusanzwe umwana w’imyaka 8 aba atarageza igihe cyo gufata ibyemezo cyangwa se ngo amenye ibijyanye no gutera akabariro.Uyu muhungu w’imyaka 8 yitwa Sanele Masilela yarushinganye n’umukecuru w’imyaka 61 witwa Helen Shabangu.

Uyu mukecuru w’imyaka 61 wakoze ubukwe n’uyu mwana yari asanzwe yubatse ariko yashwanye n’umugabo we nyuma y’uko babyaranye abana 5 bakuru.Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mwana yavuze ko ‘ibi nabikoze mbitegetswe n’abakurambere bapfuye ntago ari njye wabyishakiye’.

Uyu mwana muto w’umuhungu yatanze Amadorari 500 yo gukwa uyu mukecuru ndetse atanga n’andi 1000 yo gukora ibirori kugirango abakurambere bishime batavuga ko yabasuzuguye bakabica.

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mwana w’umuhungu akunze guterwa mu ijoro na Sekuru witabye Imana akamutegeka kugira ibyo akora.Hari abavuga ko ibyo ari imyuka mibi ikunze gukoresha abantu muri icyo gihugu.

Nyina w’uyu mwana witwa Patience Masilela ufite imyaka 46 akaba urutwa n’umugore w’umuhungu we yatangaje ko ubukwe ntacyo buvuze kuko butabaye mu mategeko n’ubwo avuga ko umuhungu we yishimiye gukora ubukwe.

Ngo impamvu nyamukuru itumye uyu mwana w’imyaka 8 arongora uyu mukecuru n’uko, Sekuru yitabye Imana akunda uyu mukecuru maze asaba umwuzukuru we ko yazatera ikirenge mu cye agakora ubukwe n’uwo mukecuru.

Nyina kandi yakomeje avuga ko ubukwe bw’umuhungu we ntacyo buzahungabanya ku buzima bwe kuko azakomeza ajye kwiga amashuri ye bisanzwe.
REBA AMAFOTO:

Imbere y’imbaga, umukecuru ashije amanga atambuka yemye

Umwana yakubise agatwenge abonye urutoki yambitseho impeta

Umusore nako umwana w’imyaka 8 yari yabihiwe

Pasiteri yabihaye umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa