skol
fortebet

Umwana w’ umuhanzikazi ukomeye yabogeye ku ikanzu ya Michelle Obama

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro gitambuka kuri televiziyo, cyitwa Watch What Happens Live(reba ibiba imbonankubone), Umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Mariah Carey yatangaje ikintu cyamubayeho mu buzima bwe akumva akozwe ni isoni.

Sponsored Ad

Yavuze ko muri 2013, ubwo uyu muhanzikazi na Nick Cannon inzira zari zitarabyara amahari, bombi bagiye mu gitaramo cya noheli bahurirayo n’ umugore w’ uwari Perezida wa Amerika Barack Obama.

Mariah Carey yagize ati “Muri ibi birori byari byabereye mu mujyi wa Washington Michelle Obama yateruye Rocky, umwe mu bahungu ba banjye amubogera ku ikanzu. Numvise nkozwe n’ isoni mu buzima. Yari ikanzu igezweho ”

Umugore wa Perezida wa 44 wa Amerika yabwiye uwo mwana nk’ aho nta kibaye cyangwa ibibaye ari ibisanzwe ati “Ni ayawe! Iyi kanzu ntabwo nzongera kuyambara Rocky. Urakoze!”

Mariah Carey, wari ufite umugabo w’ umunyarwenya bakaza gutandukana yakomeje avuga ko ikindi gihe yakozwe n’ isoni ari igihe yari mu gitaramo cy’ abambaye amakanzu ya zahabu akicara mu myaka utamugenewe. Icyo gihe yicaye mu mwanya ugenewe Meryl Streep.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa