skol
fortebet

Umwana w’ umuhungu udasanzwe ku myaka ibiri anywa isigara 40 buri munsi

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Indonesia hari umwana w’ imyaka ibiri gusa w’ umuhungu unywa utari ry’ isigara mu buryo budasanzwe ku buryo ku munsi anywa isigara 40.

Sponsored Ad

Uyu mwana amaze iminsi 60 gusa atangiye kunywa itabi ni ukuvuga ko iyi mico ayimaranye amezi 2 ariko ku munsi anywa amapaki abiri y’ isigara.

Uyu muhungu witwa Rapi Ananda Pamungkas wo mu mujyi wa Sukabumi abantu batandukanye bagerageje kenshi kumushukisha bombo n’ ibipupe ngo areke kunywa itabi ariko aranga ababera ibamba. Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko muri iyi minsi atangiye kubanya ingano y’ isigara yanywaga ku munsi kuko ababyeyi basigaye bamushukisha biswi bakamubwira ko nakomeza kunywa itabi ntazindi biswi bamuha.

Nyina w’ uyu mwana yabwiye itangazamakuru ko uyu mwana iyo atabonye itabi ahinduka umurakare, bigatuma nyina ubwe arimugurira kugira umuhungu yishime.

Abaganga n’ abayobozi b’ agace uyu mwana Rapi avukamo basuye uyu mwana na nyina bamugira inama yo kujya yereka kenshi umwana we amafoto y’ abantu itabi ryagizeho ingaruka mbi kugira bimutere ubwoba abe yarireka.

Nyina w’ uyu mwana avuga ko uyu mwana bamwereka aho batangiriye kumwereka ayo mafoto bakanamuha amata y’ ifu na biswi atangiye kuva ku itabi noneho asigaye aharaye ikawa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa