skol
fortebet

Umwana w’umukobwa w’imyaka 5 yapfuye bitunguranye ubwo Mama we yasubizaga imodoka inyuma akamugonga

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umwana w’umukobwa w’imyaka itanu yapfuye bitunguranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2019, ubwo nyina yasubizaga imodoka inyuma akamugonga.

Sponsored Ad

Ni impanuka yabereye muri Komini Saint-Jean-de-Monts, mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu mwana w’imyaka itanu akaba yari ari mu modoka hamwe n’ababyeyi be ndetse na bakuru be, umwe w’imyaka 11 n’undi wa 14.

Uyu muryango ngo wari mu butembere i Vendée, ubwo bageraga aho impanuka yabereye, umwana yasabye nyina guhagarara avuga ko ashaka kwihagarika, yasohotse mu modoka ajya hanze, muri ako kanya nibwo nyina yasubije imodoka inyuma atazi ko umwana arimo kwihagarika inyuma yayo amwica atyo.

Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko umuganga yageze aho impanuka yabereye ajyanwe n’indege ya kajugujugu, agerageza kwita ku mwana ariko umwuka umushiriramo aho.

Urukiko rw’i Sables-d’Olonne rwatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mwana. Bityo rukanatangaza ko aba babyeyi n’abana babo babiri bahise bagira ihahamuka, bityo baza kuvanwa aho impanuka yabereye bajyanwa kwitabwaho mu bitaro.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu bikunda kubaho.Na Honorable Nkusi mubona ko agenda acumbagira.Yabitewe nuko umwana we yakuye hand break (frein a main) mu modoka,Nkusi yajya kuyihagarika ikamugonga.Gusa nk’abakristu tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa