skol
fortebet

Umwana w’umunyeshuli yishe mugenzi we amunize ashaka ko basubika ikizamini(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umunyeshuri utatangajwe amazina w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde aravugwaho kwica umunyeshuri mugenzi we, w’imyaka 7 y’amavuko amunize, mu rwego rwo kugirango ikizamini ndetse n’inama y’ababyeyi yagombaga kuba bisubikwe.
Ikinyamakuru the India today cyatangaje ko uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko ngo yishe mugenzi we arusha imyaka igera ku 9 witwa Pradyuman Thakur,bigaga ku kigo kitwa Ryan International School mu gace ka Gurgaon mu gihugu cy’zubuhinde, aho yamwishe amukanze (...)

Sponsored Ad

Umunyeshuri utatangajwe amazina w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde aravugwaho kwica umunyeshuri mugenzi we, w’imyaka 7 y’amavuko amunize, mu rwego rwo kugirango ikizamini ndetse n’inama y’ababyeyi yagombaga kuba bisubikwe.

Ikinyamakuru the India today cyatangaje ko uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko ngo yishe mugenzi we arusha imyaka igera ku 9 witwa Pradyuman Thakur,bigaga ku kigo kitwa Ryan International School mu gace ka Gurgaon mu gihugu cy’zubuhinde, aho yamwishe amukanze umuhogo maze aramuniga kugeza yitabye Imana, iperereza rya Polisi rikaba ryatangaje ko ngo yabikoze kubera gutinya ibizamini byari byegereje agira ngo babisubike, ndetse ngo ntiyashakaga ko inama y’ababyeyi yari iteganyijwe iba.

Pradyuman Thakur wishwe anizwe.

Pradyuman Thakur yishwe ubwo bari mu modoka bataha kuwa 07 Nzeri 2017 maze ku munsi ukurikiyeho umurambo w’uyu mwana uboneka hafi y’ishuri yigagaho yakomeretse mu umuhogo.Uwari utwaye iyo modoka y’ishuri(School bus conductor) akaba yarahise atabwa muri yombi n’inzego z’iperereza, ariko wa mwana akaza kwisobanura avuga ko yabikoze abishaka kugira ngo abayobozi b’ikigo n’abashinzwe uburezi bazabanze batinde mu nama bityo ibizamini byicume.

Uwari utwaye imodoka y’ishuri yahise atabwa muri yombi na Polisi.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe iperereza, R.K. Gaur yabwiye AFP ko amakuru yizewe avuga ko uyu mwana utatangajwe amazina kubera imyaka ye itabyemera yari yaragambiriye uyu mugambi mubisha, kubera gutinya ibizamini ndetse ngo yari amaze iminsi abwira abandi banyeshuri ko yifuza icyasubika ibizami ndetse n’inama y’ababyeyi.

Polisi yahise igera aho umurambo wa Pradyuman Thakur wajugunwe.

Kugeza ubu, uyu mwana n’umubyeyi we bafungiye mu mujyi wa juvenile aho bagitegereje neza ibizava mu iperereza.

Ibitekerezo

  • satani yarahagurutse

    satani yarahagurutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa