Kigali

Umwana yazutse nyuma y’aho ababyeyi be bari bamaze kwemera ko bamubaga ibice bye by’umubiri bakabiha abandi bana barwaye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 2870

Umwana w’imyaka 13 witwa Trenton McKinley ukomoka muri Alabama muri USA,yatunguye abantu benshi kubera ko yazutse abaganga bamaze kuvuga ko yapfuye ndetse umuryango we umaze gusinya impapuro zemerera abaganga kumukuramo ibice bye by’umubiri bakabiha abandi bana barwaye.

Uyu mwana wagize impanuka agakomereka ndetse n’ubwonko bwe bukangirika bikomeye,yatunguye abaganga ndetse n’ababyeyi be nyuma y’aho agaruye agatege kandi bose bari bazi ko yapfuye.

Ubwo ababyeyi ba Mckinley bari bamaze gusinya impapuro zemerera abaganga kumukuramo ibice bimwe by’umubiri kugira ngo babifashishe abandi bana barwaye,yagize gutya arazuka ndetse bimwe mu bice bye birakora,bituma benshi batangara cyane.

Uyu mwana yagize impanuka mu mezi 3 ashize, ubwo yari atwaye bya bimodoka biba bifite ikintu kibikurura,aza kubura feri byatumye yangirika cyane mu bwonko,ashyirwa muri koma aho abaganga baje kwerekwa n’ibyuma ko yapfuye akaza kongera kuzuka.

Mama w’uyu mwana yavuze ko yamaze iminota 13 yapfuye,arangije arazuka ndetse bimwe mu bice bye by’umubiri bitangira gukora,none kuri ubu arimo gukira neza

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abasore b’abakire b’I Dubai baciye ibintu kubera ubuzima bwo kwinezeza...

Itsinda ry’abasore b’abakire bo mu mujyi wa Dubai ryaciye ibintu kubera...
19 January 2019 Yasuwe: 5143 0

Bya bipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guhemukira abagabo...

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro (sex robots) byatangiye kwangiza...
19 January 2019 Yasuwe: 5927 0

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ndende nyuma yo kunywa agasembuye...

Umugore witwa Meenakshi Moorthy w’imyaka 30 n’umukunzi we Vishnu Viswanath...
19 January 2019 Yasuwe: 1708 0

Uyu mupasiteri yishe umukobwa yararimo amukoreraho ibitangaza[AMAFOTO]

Umushumba Lethabo Rabalango w’itorero Mount Zion General Assembly riherereye...
18 January 2019 Yasuwe: 5328 0

Umusore yabenzwe n’umukunzi we kubera telefoni ye yamutengushye igacuranga...

Umusore yavuze ukuntu yatengushywe bikomeye na telefoni ye yacuranze filimi...
18 January 2019 Yasuwe: 2937 0

Umugabo yaciye umutwe umugore we amuhoye kumugaburira ibiryo...

Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu Burusiya yatawe muri yombi nyuma yo kwica...
18 January 2019 Yasuwe: 1543 0